• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Amavuriro 8 yo muri Arikidiyosezi ya Kigali amaze kubakwamo Chapelle

Mu rwego rwo gutanga serivisi zuzuye mu buzima kuri roho no ku mubiri, ubu mu mavuriro yose y’Arikidiyosezi ya Kigali harimo gushyirwamo aho basengera (Chapelle).

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko iyi ‘Chapelle’ izafasha abarwayi n’abarwaza kwegera umuvuzi nyawe Yezu Kristu; ndetse n’abavuzi ubwabo bakibuka ko umuganga mukuru ari Yezu Kristu.

Ati “ Ibi biri muri gahunda y’iterambere rya muntu ryuzuye, rijyana n’ubuzima bwuzuye”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ubu izi Chapelle zimaze kugera mu mavuriro 8 kuri 19 ari muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Leave A Comment