• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya igiye gushyira imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya Caritas na Komisiyo n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yateranye tariki ya 8 Mutarama 2025 harimo kwigisha ururimi rw’Amarenga kugirango abagana serivisi za Kiliziya bibonemo.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko gushyira imbaraga mu gukoresha ururimi rw’amarenga ari ingenzi kugira ngo rukoreshwe muri serivisi za kiliziya hagamijwe kugira ngo n’abafite ubumuga bibonemo.

Aha harimo guhugura no kwigisha abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro bakora muri servise zifite aho zihurira n’abafite ubumuga kugira ngo bajye babasha kumvikana nabo mu bikorwa babafashamo bya buri munsi.

Ati ” Tubahugura kugira ngo bajye babasha kuvugana n’abo bashinzwe kwitaho kugira ngo bamenye ibibazo bafite babashe no kubikemura turizera ko bizatugirira akamaro kanini igihe abakozi bo ishami ryo gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali bazaba bamenye neza ururimi rw’amarenga”.

Linguyeneza Antoine ni umwe mu bahawe aya mahugurwa avuga ko nubwo bigoye guhita ubifata ako kanya ko iyo umuntu abisubiyemo abasha kugira ubumenyi bw’ibanze bwamufasha igihe arimo aganira n’abafite ubumuga.

Ati ” Nk’andi maso yose agorana iyo ugitangira ariko uko ugenda ubisubiramo ubasha kubifata kandi bikakorohera, twe rero nk’abatu bakora mu ishami rifite aho rihurira n’abafite ubumuga ndetse bika biri munshingano zacu ni byiza ko twakomeza guhabwa ubwo bumenyi ku rurimi rw’amarenga”.

Mu nteko rusange abakanguramabaga ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro nibo bagejeje iki cyifuzo kuri Caritas Kigali cyo guhugurwa ku rurimi rw’amarenga kugira ngo batange iyi Serivisi kubo bafasha bafite ubumuga.

Uyu mwanzu wemeranyijweho mu nzego zose ndetse Abapadiri bakuru ba Paruwasi biyemeza gutangira kubishyira mu bikorwa nk’Uko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushya Julien Mwiseneza abivuga.

Nibyo twasanze muri serivisi zacu hakwiye kongerwamo kwigisha abakorerabushake ndetse n’abakozi kumenya ururimi rw’amarenga kuko kuri Paruwasi abafite ubumuga baratugana cyane kuko aria bantu baba bakeneye ubufasha.

Padiri Mwiseneza asobanura ko bigorana cyane kumvikana n’ufite ubumuga utazi ururimi rw’amarenga akaba ariyo mpamvu iyi gahunda igiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “ Ni umwe mu myanzuro yafatiwe hano mu nama igamije kudufasha gushyira mubikorwa gahunda yo kwigisha ururimi rw’amarenga tukaba tugiye kubitangira kugira ngo abatugana bafite ubumuga bahabwe serivisi yuzuye”.

Ikindi kizitabwaho na Paruwasi harimo no kugena inzira z’abanyamaguru ku bantu bafite ubumuga kugira ngo bijye biborohera igihe bagiye mu Misa.

 

Leave A Comment