• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Fransisiko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke urangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Papa Fransisiko yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo asaba inzego zitandukanye gukora ibishoboka byose hakongera kuboneka ituze mu Mujyi wa Goma.

Ati “ Ndasaba inzego zose zitandukanye gukora ibishoboka byose hakongera kuboneka umutekano n’ituze ku baturage wa Goma ndakomeza kubasabira kugira ngo babone amahoro n’ituze”.

Papa Fransisiko yasabye imiryango mpuzamahanga kwita bakanakemura ikibazo cy’umutekano mucye urangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo abaturage baho babone ituze n’umutekano.

Ibi Papa yabisabye nyuma y’imirwano yabaye hagati y’umutwe witwaza intwaro wa M23 wahanganyemo n’igisirikare cya FRDC.

Ingingo y’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, muri iyi minsi iri kugarukwaho cyane, bijyanye n’uko umutwe w’itwaje intwaro wa M23 wahagurutse, ukirwanaho ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi harimo na Goma ifatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zigamije kurufasha guhangana n’ibi bibazo by’umutekano muke biri neza neza ku mupaka warwo na Congo.

 

Leave A Comment