Umubyeyi witwa Nyirankundiye Leonie wo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu buhamya bwe bwo kwiteza imbere biciye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya avuga ko yahereye ku gishoro gusa 41,000frw none ageze ku mutungo wa Miliyoni zisaga 10 mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyo Nyirankundiye Leonie muganira ku nzira y’iterambere rye wumva bisa n’ibitangaje ariko iyo wumvise uko yagiye yiyubaka biguha ikizere n’imbaraga ko nawe wahera kuri bike ugatera imbere.
Nyirankundiye aba mu Itsinda ryitwa Abadahemuka rikaba ribitsa ribitsa rikanagurizanya, mu mwaka wa 2017 yahawe inkunga na Caritas Kigali atangira gucuruza inzoga (Bar) i Karama.
Uko yagendaga agaragaza kwiteza imbere no gucunga neza inguzanyo yahawe na Caritas Kigali yagendaga ahabwa inkunga yisumbuyeho kuko ku nshuro ya kabiri yahawe inguzanyo 80000frw.
Ati “ Ubu ageze ku rwego rwo guhabwa inkunga ya 500,000frw nkayasubiza mu gihe cy’amezi atandatu. Ubu umushinga wange wo gucuruza inzoga umaze kugira agaciro kari hagati ya miliyoni enye na miliyoni 5 mu gihe natangije gusa 41,000frw”.
Mubyo amaze kugeraho avuga ko yashoboye kugura isambu ifite agaciro ka 3,000,000frw; ubu yishyurira amashuri abana be batanu, harimo batatu biga mu mashuri abanza na 2 biga mu yisumbuye ; ahamya ko ashobora kubona iby’ibanze mu rugo rwe.
Mbere yo kubona iyi nkunga yahawe na caritas Kigali yabagaho nabi kuko yari umuzunguzayi mu muhanda.
Ati “ Byari bibi nari umuzunguza utuye mu kagari Nyabugogo, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge. Ntacyo nagiraga nabagaho mu mibereho mbi n’abana banjye”.
Mu bucuruzi akora bw’akabari gaciriritse ahitwa ku Giti cy’Inyoni abasha kwinjiza 200000frw ku kwezi.
Ubu afite Inzu ye ku Giti cy’inyoni ahitwa ku Gatare, agaciro k’umutungo wose iyo awushyize mu mafaranga y’u Rwanda ugera kuri 9.000.000frw.
Mu Nteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera muri Arikidiyosezi ya Kigali yabaye tariki ya 8 Mutarama 2025 hamurikwa ibyagezweho muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere mu batishoboye Nyirankundiye yabaye urugero rwiza rw’abiteje imbere bahereye ku nkunga y’amafaranga make nk’uko byagarutsweho na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Ni igikorwa cyashimwe na Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali wari wifatanyije na Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyo nteko rusange yamurikiwemo ibikorwa bitandukanye bakoze.