• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Yubatse inzu abikesha kuba mu Kimina kidasesa

Abagenerwabikorwa ba na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi bavuga ko Ibimina bidasesa byabafashije kwiteza imbere.

Ubuhamya butangwa na Ngirabakunzi Fraterne, w’imyaka 28, akomoka muri Paruwasi ya Rwankuba, Umudugudu wa Ngambi, Akagari ka Rwankuba, Umurenge Rushashi, Akarere ka Gakenke.Ni umunyamuryango w’Ikimina kitwa  TWIZERANE.

Mu kimina cyabo batanga 1000 Frw mu cyumweru yose amwe akangana 4000Frw mu ukwezi avuga ko kujya mu Bimina byamufashije kwiteza imbere kuburyo ubu atuye mu nzu yey yiyubakiye.

Yagiye aguza mu kimina, agera ubwo akora ubucuruzi buciriritse, kandi akora ubworozi  bw’amatungo magufi arimo inkwavu, inkoko n’ingurube.

Ati «  Nzwi nk’umucuruzi w’amagi aturagwa kandi ubu iyo mbze nsanga ninjiza asaga 150.000Frw ku kwezi ».

Si ibyo gusa kuko yageze aho agura ikibanza, yubakamo inzu yishimiye  ndetse ateganya no kuzagura ubworozi bwe.

 

Leave A Comment