Abanyamuryango bibumbiye mu matsinda ya “Kwigira’ bavuga ko iyi gahunda yamaze kubateza imbere bakabasha kwikura mu bukene ubu bakaba babasha kwikemurira ibibazo byabo.
Abanyamuryango bo mu Itsinda riri muri gahunda ya KWIGIRA, barahura bakungurana ibitekerezo ku mishinga yabo. Amahuriro yabo kandi ni umwanya wo gushyira hamwe ubwizigame bwabo. Ni Gahunda yatangijwe muri 2017 itangirira ku miryango ifite abana bari mu buzima bwo mu muhanda.
Gahunda ya Kwigira kandi yari igamije gufasha imiryango ifite amikoro make kwifasha, aho guhora bategereje gufashwa.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali asobanura imikorere ya ‘Kwigira’ mu nteko rusange ya Caritas yabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2025 yavuze ko ari gahunda igamije gufasha abagenerwabikorwa kwikura mu bukene.
Ati “Ufashwa asabwa gukora umushinga muto yashobora, agahabwa inkunga yo kuwushyira mu bikorwa. Caritas ikamuherekeza kugira ngo uwo mushinga we ugende neza. Inkunga ahawe ayikoresha mu gihe nibura cy’umwaka, akayisubiza Caritas kugira ngo ifashishwe undi, ariko nawe iyo akora neza, ashobora kongererwa igihe ndetse n’ingano y’inkunga”.
Umwe mu bahawe inkunga yo gukora akiteza imbere ni uwitwa Nyirashyirambere Marceline, yatangiye gucururiza imbuto mu isoko rya Karembure muri Paruwasi ya Gahanga.
Mu buhamya bwe avuga ko ubu ashobora kwinjiza nibura 100.000Frw buri kwezi afite kandi n’inzu yubatse ubu imwinjiriza 70.000Frw ku kwezi. Kuri ubu ashobora kwita ku bana be 3.
Kugeza ubu amatsinda yose hamwe ya ‘Kwigira ni 49, akeneye guherekezwa ni 29 naho akora neza yose hamwe ni 20 akaba agizwe n’abanyamuryango 740 inkunga yatanzwe kuri aya matsinda ingana na 107 864 856 frw.