Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali tariki 27 Gashyantare 2025 yatangije icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ku Isanamitima N’Ubwiyunge, ku munsi wa mbere yitabiriwe n’Abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali mu karere k’ikenurabushyo ka Rulindo na Rwankuba.
Nyir’icyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yabanje gushimira Abasaserdoti bitabiriye bayitabiriye anababwira ko urugendo rwa Sinodi Kiliziya irimo ari urwo gusubiza amaso inyuma kugira ngo bisuzume aho badakora neza.
Ati “ Kiliziya iri mu rugendo rwa synode. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma kugira ngo turebe amabuye n’ibinogo dutsitaramo mu ikenurabushyo dukora”.
Abapadiri bahuguwe
Cardinal Kambanda yasobanuye ko icyatumye bifuza ko aya mahugurwa akorerwa mu ma zone akorerwamo ubutumwa ‘pastorale’ ni uko usanga hari ibibazo abahatuye basangiye, bafite amateka amwe bikazatuma hareberwa hamwe uburyo bafashwa.
Ati “ Buri muntu agira uko abona amateka abantu baba baranyuzemo. Nka Kiliziya, umuryango w’abemera, iyo umuntu amaze kwakira ijambo ry’Imana, akamenya Imana nk’umubyeyi udukunda twese ababi n’abeza, bituma tumenya ko natwe turi abavandimwe”.
Yibukije abapadiri bitabiriye uyu mwiherero ko inkuru nziza ari ukumenyesha bose ko Imana ibakunda bose, bigatuma babana nk’abavandimwe.
Bahawe inyigisho ku Isanamitima
ACardinala Kambanda akomeza avuga ko iyo umuntu abonye urwango mu bantu, akabona ubwicanyi bubaho, ubuhemu bituma umukristu yibaza impamvu ibi bibaho.
Ati “ Iyo umuvandimwe wawe arwaye ntabwo umutererana ahubwo umufasha kwitandukanya n’ikibi cye kugira ngo twubake ubuvandimwe”.
Cardinal Kambanda yatanze urugero kuri Adamu na Eva uburyo wbaremwe nta cyaha, baba muri paradiso, nyamara baza gushaka kwigenga, baracumura, ni uko umwiryane utangira kubinjiramo, amakimbirane n’amacakubiri hagati y’umugabo n’umugore, amakimbirane hagati y’umuntu n’ibiremwa, hagati y’abavandimwe byaratangiye. Kuva icyo gihe, usanga amacakubiri ari urwitwazo. Baba bashaka kwiremamo inabi n’urwango.
Bakoraga isangirabuzima mu matsinda
Yagaragaje ko ibyo batandukaniyeho ubundi usanga nta kibazo byari biteye, nyamara bashaka impamvu zo kwishakamo urwo rwango. Usanga abantu bashaka impamvu zo kwiremamo ibice bagendeye ku moko, uturere, uruhu, amashyaka, uburinganire ndetse n’ibindi.
Ati “Umuntu aba agomba gutsinda iyo nabi yifitemo kugira ngo yumve ko n’ubwo abantu batandukanye buzuzanya. Kuba dutandukanye ni ubukungu tuba twifitemo kuko twuzuzanya. Paul Mutagatifu aduha urugero rw’ingingo z’umubiri zuzuzanya.
Antoine Cardinal Kambanda yabibukije ko Umupadiri ari umuyobozi uyobora abandi mu rumuri rw’Ivanjili. Agomba kwitandukanya n’ibikomere bye kugira ngo abashe gufasha umuryango w’Imana kubana kivandimwe no kunga ubumwe.