Itsinda ry’Ubuhinzi ryaturutse muri Canada ryagiriye urugendoshuri muri Paruwasi ya Ruhuha muri santere ya Mareba. Iri tsinda riri kumwe n’uhagarariye Caritas, ndetse n’uhagararariye Ababatista ‘Eglise Baptiste’ muri Canada.
Aba bashyitsi baturutse muri Canada bashimye ibikorwa by’ubuhinzi biri mu karere ka Bugesera ndetse bahigira ikintu gikomeye cyo gukorera mu matsinda.
Bimwe mubyo basobanuriwe harimo guhinga imbuto y’indobanure, gukoresha ifumbire y’imborera, ndetse n’ifumbire mvaruganda mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Ikindi basobanuriwe ni uguhinga imbuto y’indobanure iberanye n’ubutaka bw’ahagomba guhingwa kuburyo umuhinzi bimuha umusaruro uhagije.
Bimwe mu bikorwa byasuwe harimo ibikurikiranwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosizi ya Kigali bagenda basobanurirwa ibikorwa biteza imbere abahinzi n’uburyo bibakura mu bukene.
Umukozi wa Caritas Kigali Byamungu Felix nawe yari kumwe niryo tsinda ryaje kungukira ubumenyi mu buhinzi buteye imbere kandi bukorwa mu buryo bwa kijyambere.
Mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi abahinzi bagomba guhugurwa ku buhinzi bujyanye n’igihe, nko kumenya igihe cyiza cyo gutera, uburyo bwo gufata neza imyaka, n’ikoreshwa ry’imiti ndetse bakigishwa ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere no kumenya uko babungabunga imyaka yabo.
Ibindi aba bashyitsi beretswe ni uburyo umuhinzi amenya guhitamo imbuto z’indobanure zera vuba, zitanga umusaruro mwinshi kandi zifite ubudahangarwa ku ndwara no gukoresha ifumbire mvarunganda cyangwa iy’imborera ku rugero rukwiriye.
Nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa byateje imbere ubuhinzi basanze u Rwanda rwaramaze gukora byinshi muri uru rwego bashima intambwe abagerwabikorwa ba Caritas Kigali bamaze kugeraho mu kwihaza mu biribwa no gukora ubuhinzi bwa kijyambere bwabafashije gutera imbere.