Hari ibikorwa bihoraho byo gukurikirana imikorere y’amavuriro ya Kiliziya gatolika akorera muri Arikidiyosezi ya Kigali. Ibi bikorwa bibamo, kureba uko aya mavuriro yubahiriza umurongo wa Kiliziya gatolika mu buzima; gukora ubuvugizi aho biri ngombwa; gutanga inama kugira ngo aya mavuriro atange serivise nziza. Muri 2023-2024, ibi bikorwa byatwaye amafaranga agera kuri 86.837.335 Frw.
Mu nteko rusange ya Caritas Kigali Padiri Donatien yagaragaje uburyo ibikorwa by’ubuvuzi byunganira haba mu mibereho rusange y’umunyarwanda aho usanga mu bigo by’amavuriro hatangirwa serivisi zitandukanye zose zishyira umuturage ku isonga kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza.
Muri ibyo bikorwa harimo kuboneza urubyaro ku miryango y’abakirisitu Gatorika ndetse no kwitabira gahunda za Leta zo kwita ku bana bato bamenya gutegura indyo yuzuye.
Si ibyo gusa kuko mu bigo bya Arikidiyosezi ya Kigali binatangirwamo serivisi z’ubuvuzi usanga bita no kubatishoboye bakabavura nta kiguzi batanze.
Muri iyi nteko rusange Antoine Cardinal Kambanda yashimye ibi bikorwa avuga ko mu nshingano za Kiliziya harimo no kwita kubo baragijwe kugira ngo Roho nzima iture mu mubiri muzima.
Ati ” Turashima intambwe imaze guterwa muri gahunda yo guteza ubuvuzima imbere no kwita ku buzima bw’abanyarwa bukagenda burushaho gutera imbere kandi bigafasha benshi kugira ubuzima bwiza, twse hamwe dukomeze dufatanye ariko cyane cyane nagira ngo nshimire abakorerabushake bitanga muri uyu murimo wo guteza imbere serivisi y’ubuzima”.