Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwe. Ibi byatangajwe mu ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bashyizeho umukono ku wa 19 Ukuboza 2025, basaba ko bwajya mu mwanya w’inyigisho mu materaniro ya Misa z’igitaramo cya Noheri mu gihugu hose ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.
Muri ubu butumwa, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagaragaje ko bifatanyije n’abakristu bababaye muri iki gihe badashobora guhurira hamwe ngo basenge kubera ko zimwe muri Kiliziya zifunze
Bagize bati “Mu gihe twizihiza iyi noheri turabazirikana cyane cyane mwebwe abakristu mubabaye kuko mudashobora guhurira hamwe ngo muture igitambo cya Misa muronkeramo ubugingo bw’Imana kubere ko kiliziya zanyu zifunze.”
Abepiskopi bongeye gusaba Guverinoma y’u Rwanda gukora ibishoboka byose Kiliziya zujuje ibisabwa zigafungurwa.
Bati“Twongeye gusaba abo bireba ngo bakore ibishoboka byose kiliziya zuzujuje ibisabwa zifungurwe abana b’Imana babone aho basengera.’’
Bakomeza bagira bati “Isengesho ni ryo rigaburira roho z’abemera, ntitubeshwaho n’iby’isi gusa kuko twaremewe kubaho iteka. Twihatire gusenga mu kuri, n’abavandimwe nta buryarya kugira ngo tubone imbaraga zo kubera Kristu abahamya muri ibi bihe.”
Abepiskopi basabye kandi abakristu gushishikarira isengesho. Bati “Nidushishikarire isengesho mu ngo, mu miryango remezo no mu matsinda y’abakristu. Mu kuzirikana agaciro k’isengesho mu mibereho yacu, twibuke ubutumwa bwa nyina wa Jambo I Kibeho aho agira ati” nimusenge musabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje.”
Bakomeje bagira bati “Nk’uko tubisanganywe mu masengesho ya gikristu, mu rwego rwo gusabira kiliziya turabararikira isengesho risabira Kiliziya yacu riri mu gitabo cy’umukristu. Turasaba abakristu bose kuvuga iri sengesho basabira abagize umubiri wa Kristu ariwo Kiliziya ngo bakomere mu kwemera, mu kwizera no mu Rukundo.”
Mu gusoza ubu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagize bati “Tubaragije umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umwamikazi wa Kibeho.’’
N’ubwo Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose igafungura Kiliziya zujuje ibisabwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame we agaragaza ko adashyigikiye ifungurwa ry’insengero, ahubwo ko n’izisigaye zakabaye zarafunzwe.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 27 Ugushyingo 2025, aho yakuriye inzira ku murima abari bategereje ko insengero zujuje ibisabwa zafungurwa. Yavuze ko ikibazo cy’insengero atabona ko ari ikibazo gikwiye guhabwa umwanya munini, kuko ngo abona ntacyo zimaze.
Abajijwe icyatumye insengero zujuje ibisabwa zitafungurwa, kandi abakristu barazitanzeho amafaranga menshi, Perezida Kagame yagize ati “Iyo biba njyewe nta rusengero na rumwe nafungura.”
Yakomeje agaragaza ko mu ntambara ziri ku isi no mu guharanira kubaho kw’ibihugu, insengero nta ruhare zibigizemo, anavuga ko zuzuyemo amabandi. Perezida Kagame kandi yemeje ko insengero ari ikintu cyazanywe n’abakoloni, abifata nko “ukurindagira”, asaba Abanyarwanda kwita ku buhinzi n’ubworozi, ndetse bakenera gusenga bakabikorera kuri Telefoni.
Perezida Kagame yanibukije umunyamakuru wamubajije icyo kibazo uko ikibazo cy’insengero cyatangiye, avuga ko zari zarashibutse hose mu gihugu. Yagize ati Leta yashatse gushyira ibintu mu murongo, ariko ikirinda guhutaza abantu, ari na byo byatumye hatabaho ifungwa ryazo ryose icyarimwe.