• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mu butumwa bwa Pasika, Abepiskopi mu Rwanda basabye abakristu gukomera ku rukundo n’ukwemera mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe Kiliziya Gatolika kimwe n’abandi bakristu ku isi yose yizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika ya 2026 kuri iki cyumweru tariki 5 Mata, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basabye abakristu kuba abahamya b’ukuri ba Kristu wazutse, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwabo bwa Pasika bageneye abakristu, Abepiskopi bagaragaje ko kwizihiza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu muri iki gihe bifite igisobanuro cyihariye, kuko bihurirana n’ibihe by’akababaro n’icyunamo ku banyarwanda. Bashimangiye ko kuzirikana urupfu n’izuka bya Kristu bitanga urumuri n’ihumure, bigafasha abakristu gukomeza ukwemera no kudacika intege mu bihe bikomeye.

Bagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ibura ry’indangagaciro z’ubukristu n’ubumuntu, aho abahamya b’ukwemera babaye mbarwa, ndetse igihango cya batisimu kikaba cyaratatiwe henshi. Muri icyo gihe cy’icuraburindi, u Rwanda rwagereranyijwe n’urubambye ku musaraba, bituma benshi bakomereka ku mutima no mu kwemera, bibaza niba bazongera gusubira mu Kiliziya.

Bati “Muri uyu mwaka wa 2026, turahimbaza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Kristu mu gihe tugiye kwinjira mu cyunamo cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuzirikana iyobera ry’urupfu n’izuka bya Kristu biraduha urumuri kandi bikadukomeza muri iki gihe cy’akababaro. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nk’igipimo cy’ibura ry’ubukristu n’ubwangamugayo. Abahamya b’ukwemera babaye mbarwa, igihango cya batisimu henshi kiratatirwa. Kuva mu kwezi kwa kane kugera mu kwa karindwi 1994, u Rwanda rwasaga n’urubambye ku musaraba. Nyuma y’icyo cyago cya jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi bibazaga niba bazasubira mu kiliziya, barakomeretse mu kwemera.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Abepiskopi bagaragaje ko no mu bihe bikomeye Imana itareka kugaragaza ububasha bwayo. Jenoside yarahagaritswe, maze Abanyarwanda batangira urugendo rukomeye rwo kwiyubaka no kongera kubana. Bashimangiye ko Yezu Kristu, wapfuye akazuka, ari we wahuje abantu n’Imana ndetse n’abandi, akifatanya n’abababaye, agasangira imibabaro n’abayibayemo.

Bityo, basabye abakristu kuzibuka bose mu bumwe, banahumuriza abarokotse Jenoside, bakababa hafi mu rukundo no mu bumwe.

Bati “ Nyamara no mu bicika Imana igira aho icisha ubuvunyi bwayo. Jenoside yarahagaritswe, abantu batangira bigoranye inzira yo kongera kubana no kwiyubaka. Yezu Kristu turangamira mu iyobera ry’urupfu n’izuka bye, ni we wunze ubumwe n’abe, ububabare bwabo yabugize ubwe. Yezu Kristu yababaranye n’abacu twibuka ndetse yababaye muri bo. Kimwe na We baratotejwe, barahunga, bangwa n’abantu, baragambanirwa, baricwa. Mu kwibuka ubwo bubabare bwabanyujije mu nzira y’umusaraba, tuzaba tuzirikana ko bari ababyeyi, abavandimwe cyangwa abana bacu twari dusangiye urugendo rw’ubuzima, dusangiye kuba abana b’Imana.Tuzabunamira, tubibuke twunze ubumwe twese. Iyo sano dufitanye, izatume dukomeza kuba hafi abarokotse, tubahumuriza.”

Bavuze ko abo bose ari abahamya nyabo b’urukundo n’ukwemera, kandi ko kwibuka Jenoside mu rumuri rwa Pasika bituma Abanyarwanda bagira icyizere ko ababo batashiriye mu rupfu burundu.

Mu gusoza ubutumwa bwabo, Abepiskopi basabye abakristu gukomeza gusabira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babatura Imana mu masengesho, ndetse no kwisabira kugira imitima itanduye. Bashimangiye akamaro ko kurwanya urwango, ivangura n’inzika, no guharanira kuba abahamya b’ukwemera, urukundo, ubuvandimwe n’amahoro. Banibukije kandi ko hakenewe gusabira amahoro u Rwanda, akarere ndetse n’isi yose, kugira ngo ubutumwa bwa Pasika bukomeze kuba isoko y’icyizere n’ubuzima bushya ku bantu bose.

 

Leave A Comment