Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa bwabo bwa Pasika bageneye abakristu, babasabye kuba abahamya b’ukuri ba Kristu wazutse, by’umwihariko mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abepiskopi bagaragaje ko kwizihiza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu muri iki gihe bifite igisobanuro cyihariye, kuko bihurirana n’ibihe by’akababaro n’icyunamo ku Banyarwanda. Bashimangiye ko kuzirikana urupfu n’izuka bya Kristu bitanga urumuri n’ihumure, bigafasha abakristu gukomeza ukwemera no kudacika intege mu bihe bikomeye.
Bagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ibura ry’indangagaciro z’ubukristu n’ubumuntu, aho abahamya b’ukwemera babaye mbarwa, ndetse igihango cya batisimu kikaba cyaratatiwe henshi. Muri icyo gihe cy’icuraburindi, u Rwanda rwagereranyijwe n’urubambye ku musaraba, bituma benshi bakomereka ku mutima no mu kwemera, bibaza niba bazongera gusubira mu Kiliziya.
Muri ubwo butumwa, Abepiskopi baragira bati “Muri uyu mwaka wa 2026, turahimbaza iyobera ry’urupfu n’izuka bya Kristu mu gihe tugiye kwinjira mu cyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuzirikana iyobera ry’urupfu n’izuka bya Kristu biraduha urumuri kandi bikadukomeza muri iki gihe cy’akababaro.”
Bakomeza bagira bati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nk’igipimo cy’ibura ry’ubukristu n’ubwangamugayo. Abahamya b’ukwemera babaye mbarwa, igihango cya batisimu henshi kiratatirwa. Kuva mu kwezi kwa kane kugera mu kwa karindwi 1994, u Rwanda rwasaga n’urubambye ku musaraba. Nyuma y’icyo cyago cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi bibazaga niba bazasubira mu kiliziya, barakomeretse mu kwemera.”
Abepiskopi bavuze ko no mu bihe bikomeye Imana itareka kugaragaza ububasha bwayo, bashimangira ko Jenoside yahagaritswe, Abanyarwanda batangira urugendo rukomeye rwo kwiyubaka no kongera kubana ndetse ko Yezu Kristu, wapfuye akazuka, ari we wahuje abantu n’Imana ndetse n’abandi, akifatanya n’abababaye, agasangira imibabaro n’abayibayemo.

Abepisikopi
Bibukije abakristu kuzibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazirikana ububabare bwabanyujije mu nzira y’umusaraba ndetse kandi bakazita ku barokotse, bakomeza kubaba hafi no kubahumuriza.
Bagize bati “Yezu Kristu turangamira mu iyobera ry’urupfu n’izuka bye, ni we wunze ubumwe n’abe, ububabare bwabo yabugize ubwe. Yezu Kristu yababaranye n’abacu twibuka ndetse yababaye muri bo. Kimwe na We baratotejwe, barahunga, bangwa n’abantu, baragambanirwa, baricwa. Mu kwibuka ubwo bubabare bwabanyujije mu nzira y’umusaraba, tuzaba tuzirikana ko bari ababyeyi, abavandimwe cyangwa abana bacu twari dusangiye urugendo rw’ubuzima, dusangiye kuba abana b’Imana. Tuzabunamira, tubibuke twunze ubumwe twese. Iyo sano dufitanye, izatume dukomeza kuba hafi abarokotse, tubahumuriza.”
Bavuze ko abo bose ari abahamya nyabo b’urukundo n’ukwemera, kandi ko kwibuka Jenoside mu rumuri rwa Pasika bituma Abanyarwanda bagira icyizere ko ababo batashiriye mu rupfu burundu.
Abepiskopi basabye kandi abakristu gukomeza gusabira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babatura Imana mu masengesho, ndetse no kwisabira kugira imitima itanduye, barwanya urwango, ivangura n’inzika, no guharanira kuba abahamya b’ukwemera, urukundo, ubuvandimwe n’amahoro.
Abepiskopi bongeyeho bati “Bakristu Bavandimwe, nk’uko twakomeje kubashishikariza gukomera mu kwemera ngo mudacika intege kubera ko za kiliziya zigifunze, n’ubu twongeye kubasaba kutadohoka mu gihe hagikorwa ibishoboka ngo zifungurwe. Mu bihe bikomeye ni ho umukristu agaragaza urumuri rw’ukwemera n’urukundo.”
Bibukije kandi ko hakenewe gusabira amahoro u Rwanda, Akarere ndetse n’isi yose, kugira ngo ubutumwa bwa Pasika bukomeze kuba isoko y’icyizere n’ubuzima bushya ku bantu bose.