• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Padiri Twizeyumuremyi yasabye Abakirisitu kurangwa n’urukundo n’ibikorwa byiza

Padiri Donatien Twizeyumuremyi, uyobora Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, yasabye Abakirisitu kurangwa n’urukundo, ineza n’umutima wo gufasha abandi, bakirinda ikibi kandi bagaharanira amahoro aho bari hose.

Ibi Padiri Twizeyumuremyi yabigarutseho mu butumwa bwe mu gihe Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bizihiza imyaka 50 bamaze mu butumwa bwo gufasha abatishoboye, guteza imbere ubutabera, amahoro n’ubwiyunge.

Yavuze ko kuba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bamaze imyaka 50 bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari intambwe ikomeye, ariko ko ubu butumwa bugikenewe cyane mu rugendo rw’Ubukirisitu.

Padiri Twizeyumuremyi yasobanuye ko kuba umuntu wa Caritas bitagarukira ku kuba mu muryango cyangwa mu rwego rukora ibikorwa byo gufasha, ahubwo ko ari ukwemera kurwanya ikibi no kugira umutima urangwa n’urukundo n’ibikorwa byiza.

Ati: “Kuba umukaritas, ndavuga nyine kuba umuntu wa Caritas, ni ukwanga ikibi ndetse umuntu akarangwa n’ibikorwa by’urukundo aho ari hose.”

Yagaragaje ko umuntu urangwa n’umutima wa Caritas agomba kuba umuntu ushishikajwe no kubona abandi babayeho neza, akagira ubushake bwo kubafasha no kubaba hafi mu gihe bafite ibibazo.

Guharanira amahoro bitangirira mu muryango

Padiri Twizeyumuremyi kandi yibukije ko ubutumwa bwa Caritas n’ubwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro butagarukira ku gufasha abatishoboye gusa, ahubwo ko bukubiyemo no kubungabunga amahoro no kurwanya amakimbirane.

Yasabye Abakirisitu kugira uruhare mu gukemura amakimbirane aho bari hose, batangira mu miryango yabo, kuko ari ho amahoro arambye agomba kubakirizwa.

Ati: “Umucaritas umwe ufite umutima wo gufasha abandi, w’umunyamahoro, agaharanira amahoro ahereye mu rugo iwe, kuko twaje gusanga amakimbirane ari kimwe mu bibuza abantu ibyishimo n’amahoro y’umutima.”

Yavuze ko iyo amakimbirane akomeje mu muryango, ashobora gutuma abantu babura amahoro y’umutima ndetse bikagira ingaruka ku mibereho y’abagize umuryango. Ni yo mpamvu yasabye buri muntu gufata iya mbere mu kubaka umwuka w’ubwumvikane, kubabarirana no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo.

Imyaka 50 y’ubutumwa bwa Caritas Kigali

Imyaka 50 ishize Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bikora ubutumwa bwabo ni umwanya wo kureba ibyo byagezeho no kongera kwibutsa Abakirisitu n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’umuryango ko gufasha abatishoboye, guharanira ubutabera no kubaka amahoro ari inshingano ya buri wese.

Padiri Twizeyumuremyi yashimangiye ko ibikorwa by’urukundo bidakwiye kugarukira ku bantu bake cyangwa ku bigo byihariye, ahubwo ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu gufasha mugenzi we, cyane cyane abafite intege nke n’abugarijwe n’ibibazo.

Yagaragaje ko Caritas Kigali ikomeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho yabo, mu gihe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikora mu guteza imbere ubutabera, amahoro n’ubwiyunge.

Ubu butumwa busaba ko kwizihiza imyaka 50 bidakwiye kuba ukwibuka gusa ibikorwa byakozwe, ahubwo bikwiye no kuba umwanya wo kongera kwiyemeza gukomeza ibikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye no kubaka umuryango urangwa n’amahoro n’ubwiyunge.

Padiri Twizeyumuremyi yasabye Abakirisitu gukomeza kurangwa n’ineza mu byo bakora byose, kuko ibikorwa byiza bya buri muntu bishobora kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa mugenzi we no kubaka umuryango urangwa n’ubwumvikane, ubutabera n’amahoro.

 

Leave A Comment