Antoine Cardinal Kambanda yasabye urubyiruko n’abandi Banyarwanda kuzabungabunga ibiti 50.000 byatewe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, agaragaza ko bizagirira akamaro n’abazaba bariho mu myaka 50 iri imbere. Yanasabye abantu kuzitabira igikorwa cyo kwizihiza iyi sabukuru kizaba tariki ya 5 Ukuboza 2026 kuri Sitade Amahoro, bagashyigikira Kiliziya kugira ngo kizagende neza.
Antoine Cardinal Kambanda na we yibukije urubyiruko ko kurinda ibiti byatewe ari igikorwa kizagirira akamaro abazaba bariho mu myaka 50 iri imbere.
Ati: “Twizihije iyi sabukuru y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, tunatera ibiti ibihumbi 50 kugira ngo bizagirire ikiremwamuntu akamaro. Imbuto ibi biti bizera zizagirira akamaro abatuye muri iki gice by’umwihariko abanyeshuri ba Butamwa TVT School.”
Cardinal Kambanda yavuze ko gutera ibiti ari imwe mu nzira zo gusiga isi imeze neza kurusha uko abantu bayisanze, kandi ko ari ugushyira mu bikorwa inshingano Imana yahaye abantu zo kuyibungabunga kuva isi yaremwa.
Yasabye kandi abantu kuzitabira igikorwa kizaba tariki ya 5 Ukuboza, kuri Sitade Amahoro, mu rwego rwo kwifatanya na Kiliziya kwizihiza iyi sabukuru no gushyigikira ibikorwa biteganyijwe batera inkunga Kiliziya kugira ngo uwo munsi uzagende neza.
Yagaragaje ko ibiti bifite uruhare rukomeye mu mibereho ya buri munsi, kuko bifasha abantu kubona umwuka mwiza kandi bikabaha n’imbuto zituma bagira ubuzima bwiza. Yasabye ko kubibungabunga byafatwa nk’inshingano ihuriweho na bose.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye urubyiruko rw’Arikidiyosezi ya Kigali kuzajya rusubira gusura ibiti rwateye kugira ngo rukurikirane imikurire yabyo n’uko byera imbuto, anarusaba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, arwibutsa ko kugira ngo rugire ejo hazaza heza rugomba kubungabunga ubuzima bwarwo kuko “Roho nzima itura mu mubiri muzima”.
Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyo gutera ibiti 50.000 cyabereye mu Murenge wa Mageragere, ku Ishuri rya Butamwa TVT School, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.
Ibiti byatewe birimo iby’imbuto ziribwa nk’imyembe, amacunga n’avoka, ndetse n’ibindi biti bivangwa n’imyaka.
Minisitiri Habimana yifashishije inyigisho zo muri Bibiliya, agaragaza ko igihe Imana yaremaga isi n’ibiyiriho byose, yaremye ibiti ibitegeka kwera imbuto, inarema abantu kugira ngo bazirye. Yavuze ko ibyo bigaragaza akamaro k’ibiti mu buzima bw’abantu, bityo ko kubibungabunga ari inshingano ya buri wese.
Yibukije ko tariki ya 7 Ugushyingo ari na bwo hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu gihugu, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyange, umurage wange.
Minisitiri Habimana yasabye urubyiruko kuzirikana ko ari rwo mizero y’u Rwanda rw’ejo hazaza, bityo rukirinda ibishuko n’ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kugira ngo ruzavemo abayobozi beza bazubaka igihugu.
Yongeyeho ko gutera igiti bidakwiye kurangirira mu kugishyira mu butaka gusa, ahubwo ko ari ngombwa no kukibungabunga kugira ngo kizakure kandi kizagire akamaro.
Uwiringiyimana Emmanuel, umwe mu rubyiruko rwo muri Paruwasi ya Regina Pacis, yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo gusigasira umurage mwiza rwahawe n’Imana wo kubungabunga isi.
Ati: “Ntawe uyobewe ko isi yacu idafite ibiti yasigara ari ubutayu. Natwe mu nshingano dufite harimo no kuyisigasira, kuko Imana yabitegetse abantu ba mbere yaremye. Tugomba kubakurikiza kugira ngo tube mu isi itoshye.”