• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Cardinal Robert Francis atorewe kuba Papa afata izina rya Leon XIV

Mu matora ya Papa yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine, Umunyamerika Robert Francis ni we utorewe kuba Papa, afata izina rya Gishumba rya Leon XIV.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu, babonye umwotsi wera, ibyishimo birabarenga by’iyo nkuru y’itorwa rya Papa.

Papa Leon XIV nyuma y’uko Abakaridinali batoye inshuro eshatu amajwi yagenwe adakunda, atorwa ku nshuro ya Kane.

Papa Leon XIV ni uwa 267 aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025.

 

Leave A Comment