Musenyeri André Havugimana ari kumwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuybozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro (CDJP Muri Arikidiyosezi ya Kigali ubwo bitabiraga ibirori
Musenyeri André Havugimana ahora ashimirwa ku butwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari ayoboye Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera, aho yanze gushyikiriza abicanyi Abatutsi bari bahahungiye, nubwo byashyiraga ubuzima bwe mu kaga.
Ibyo byongeye kugarukwaho ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Seminari Nto ya Ndera imaze ishinzwe.
Antoine Cardinal Kambanda yibukije ubutwari bwa Musenyeri Havugimana
Myr André Havugimana, wari umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, yakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abicanyi ubwo bamusabaga kubaha abantu bari bahungiye muri iyi Seminari akabyanga, bityo bahita bamurasa arakomereka cyane ariko ku bw’amahirwe yaje kurokoka. Icyakora ubu yabuze zimwe mu ngingo ze bitewe no kuraswa n’Interahamwe zashakaga kumwambura Abatutsi bamuhungiyeho ngo zibice akazibera ibamba.
Iyi seminari yari yahungiyemo abantu benshi, Musenyeri Havugimana na we yemera kubahisha ndetse yiyemeza gutanga ubuzima bwe ariko ntatume Abatutsi bicwa. Kuko abahungiye muri iyo Seminari bamwe bazaga bakomerekejwe n’Interahamwe, Havugimana yiyemeje kujya kubashakira imiti mu Bitaro bya Ndera kugira ngo bavurwe. Icyo gihe hari ku wa 9 Mata 1994 nko mu ma saa Yine avuye kuzana imiti yo kuvura abari bahahungiye akubitana n’igitero kije kwica abahungiye mu kigo cy’ishuri yayoboraga. Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2026 nawe yifatanyije n’umuryango mugari w’iyi Seminari guhimbaza Yubile y’imyaka 50.

Cardinal Niwe watuye igitambo cya Misa
Yarashwe mu kiganza, intoki zirahunguka, anaraswa mu rutugu. Ibyo bikomere byamusigiye ubumuga, ariko ntiyahasiga ubuzima.
Ibyo yanyuzemo bigaragaza ubukana bw’igitero cyagabwe ku bari bahungiye muri seminari, ndetse n’akaga yahuye na ko mu gihe yari agerageza kurengera abari bamuhungiyeho.

Yifatanyije na Seminari kwizihiza imyaka 50
Amateka ya Seminari Nto ya Ndera agaragaza ko Abatutsi benshi bari bahahungiye bishwe muri Jenoside, harimo na Padiri Ananiya Rugasira. Ibi byerekana ubukana bw’ibitero byagabwe kuri icyo kigo n’akaga abari bahahungiye barimo.
Ni yo mpamvu ahora ashimirwa
Musenyeri André Havugimana ahora ashimirwa kuko yahisemo kurengera ubuzima bw’abantu aho kubashyikiriza abashakaga kubica, nubwo ibyo byashyiraga ubuzima bwe mu kaga.
Ubutwari bwe bukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu banze kwifatanya n’abicanyi, bagahitamo kurengera abari mu kaga.
Mu gihe cyo kwibuka abiciwe muri Seminari Nto ya Ndera, amateka ye ni urugero rw’agaciro ko kurwanya urwango, kurengera ubuzima bw’abandi no kudaceceka imbere y’akarengane.
Ni ubutumwa bukomeza kugira agaciro mu kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, kubahana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.