Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) bo mu karere ka Bugesera bavuga ko ubuhinzi bwa Kijyambere bwatumye basezerera ubukene ubu baka bihaza mu biribwa bagasagurira amasoko.
Bamwe muri bo bavuga ko ubuhinzi bwa kijyambere bufite ibyiza byinshi cyane, cyane mu kongera umusaruro, gukoresha neza ubutaka, no kuzamura imibereho y’abahinzi.
Ubu buhinzi bukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire y’imvaruganda cyangwa iy’imborera, ndetse n’uburyo bugezweho bwo kuhira. Ibi byose bituma umusaruro wiyongera cyane ugereranyije n’ubuhinzi bwa gakondo.
Hifashishijwe ubuhanga mu buhinzi nko guhinduranya imyaka “crop rotation” n’uburyo bwo guhinga butangiza ubutaka, abahinzi bashobora gukoresha ubutaka buto ariko bagasarura byinshi.
Kubera gukoresha ibikoresho n’ubumenyi bugezweho nk’imashini, kuhira, n’imiti yica udukoko, abahinzi baba bafite amahirwe yo kwirinda igihombo cyaterwaga n’indwara, udukoko, cyangwa izuba ryinshi.
Ubu buhinzi bukangurira abahinzi gukora igenamigambi, kubika umusaruro neza, no kuwugeza ku isoko ku gihe bigatuma babona inyungu ihagije.
Abahinzi ba kijyambere bashobora kwagura ibikorwa byabo, bagaha akazi abandi, kandi bagasagurira isoko bityo bakiteza imbere.
CDJP (Commission Diocésaine Justice et Paix) ni imwe mu miryango ifasha abaturage mu guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, harimo no mu buhinzi.
Mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, CDJP yafashije amahuriro y’abahinzi aho yabahuguye ku buhinzi bwa kijyambere, harimo uburyo bwo guhinga ibihingwa biramba nk’ibinyampeke (imyumbati, ibigori), imboga, n’imbuto.
Bahawe imbuto z’indobanure n’ifumbire ndetse n’ibikoresho nk’ibimashini byo kuhira.
Bakanguriwe gukora ubuhinzi bufite gahunda, aho bigishwa uko bategura amasoko, bashyira hamwe umusaruro (cooperative), kandi bagahuzwa n’abaguzi.
Bafashwa kwizigamira no guhabwa inguzanyo binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya (VSLA).
Baniyemeje kuhira imyaka yabo mu gihe cy’impeshyi, bituma batakigira ikibazo cy’izuba ryinshi rikunze kwibasira akarere ka Bugesera.
Guhinga kijyambere byatumye Abahinzi benshi babona umusaruro mwinshi kurusha mbere bagihinga mu buryo bwa gakondo.
Imibereho yabo yarahindutse, ndetse bamwe batangiye kwiyubakira amazu meza bakabona n’uburyo bwo kwishyurira abana ishuri.
Twagirayezu Vicnet umwe mu bakuriye itsinda ry’ubuhinzi rifashwa na KOmisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko ubuhinzi bwa Kijyambere bwatumye bihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko.
Ati ” Mbere twahingaga tuvanga imyaka mu murima ndetse ugasanga nta nakimwe kiduhaye umusaruro kuko ibihingwa bimwe na bimwe bitihanganiraga ibindi mu butaka tuza gusanga rero guhinga igihingwa kimwe kandi cy’indobanure aribyo biduha umusaruro”.
Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali ushinzwe kwita no guteza imbere ubuhinzi Gatera Gaston avuga ko ubuhinzi bwa kijyambere babwigihije abagenerwabikorwa babo hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Gatera ahamya ko byabagiriye akamaro kanini cyane kuko ubu bose babikora nez akandi batangiye kubona inyungu muri ubu buhinzi kuko ubu ibintu byose bibafasha kongera umusaruro babizi birimo guhinga imbuto y’indobanure ndetse no gufumbira imyaka no gutera umuti.