• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mu imurikabikorwa ry’akarere ka Bugesera Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yamuritse ibyo ikora

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya  Kigali bo  mu karere ka Bugesera guhera  taliki ya 27 kugeza 29 Kamena 2025, bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (open day), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakorera muri aka karere.

Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ushinzwe ubuhinzi Gatera Gaston avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo n’abandi bafatanyabikirwa ndetse no gusangira ubunararibonye.

Bamuritse umusaruro w’ubuhinzi 

Gatera avuga ko iri murikabikorwa ryaranaba wabaye umwanya mwiza wo  kugurisha  bimwe mubyo abagenerwabikorwa bejeje, harimo imboga z’amoko atandukanye, isombe, amasabune.

Leave A Comment