Abakirisitu Gatolika bo muri Paruwasi zitandukanye zigize Arikidiyosezi ya Kigali, kuri iki Cyumweru bifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Nyogokuru na Sogokuru, umunsi ugamije guha agaciro uruhare rwabo mu muryango no gushimangira isano iri hagati y’Ibisekuru.
Muri Paruwasi ya Rulindo, Centrale ya Rulindo, uyu munsi wizihijwe witabiriwe na ba Nyogokuru na ba Sogokuru barenga 200. Hatanzwe igitambo cya Misa kibeguriwe, bahabwa umugisha wihariye ndetse banashyikirizwa ishusho y’Urugo Rutagatifu nk’urwibutso rw’uyu munsi.

Ba Nyogokuru na Sogokuru bashimiwe uruhare rwabo mu kubaka umuryango
Abitabiriye ibi birori bagaragaje ko bishimiye kuba Kiliziya ikomeza kubazirikana no kubashimira uruhare bagira mu kubaka imiryango ishingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu, zirimo urukundo, ukwihangana no kurera abakiri bato.
Ibirori nk’ibi byabereye no muri Paruwasi ya Saint Joseph Gahanga, aho na ho ba Nyogokuru na ba Sogokuru bishimiye kwizihiza umunsi wabagenewe mu byishimo no mu masengesho.

Bamwe mu bitabiriye bavuga ko kuba Kiliziya ibateganyiriza umunsi wihariye bibongerera icyizere n’imbaraga zo gukomeza gusangiza abakiri bato ubunararibonye n’indangagaciro zubaka umuryango.
Umunsi Mpuzamahanga wa Nyogokuru na Sogokuru washyizweho na Papa Fransisiko mu 2021, ugamije guha agaciro abakuze no gushimangira uruhare rwabo mu buzima bwa Kiliziya, mu muryango no mu muryango mugari. Uwizihizwa buri mwaka ku Cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yowakimu na Ana, ababyeyi ba Bikira Mariya, bafatwa nk’abakurambere ba Yezu Kristu.
Uyu munsi ugaragaza ko abakuru batari abantu bakeneye kwitabwaho gusa, ahubwo ari inkingi z’imiryango n’abarinzi b’urwibutso, umuco n’ukwemera, bityo bakwiye guhabwa icyubahiro no gukomeza kugira uruhare mu burere bw’abato.