• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Rwagasore Elias ashimira Caritas Kigali yamwubakiye inzu

Rwagasore Elias ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bavuga ko ibikorwa by’urukundo n’impuhwe by’iyi gahunda byagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwabo.

Elias avuga ko Caritas Kigali yamufashije kubona inzu nziza kandi itekanye, avuga ko iyi nkunga yamuhinduriye ubuzima ndetse ikamugarurira icyizere n’umutekano mu buzima bwa buri munsi.

Ashimira Caritas Kigali ku nkunga yamuhaye, avuga ko inzu yubakiwe atayibona nk’aho kuba gusa, ahubwo ko ari igikorwa cyamuhaye amahirwe yo kubaho neza no gutekereza ku zindi gahunda zo kwiteza imbere.

Ubuhamya bwa Elias ni bumwe mu buzatangwa ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bazizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Arkidiyosezi ya Kigali, banazirikana ibikorwa by’impuhwe, urukundo no gufasha abatishoboye byakozwe mu myaka ishize.

Leave A Comment