Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) muri Arikidiyosezi ya Kigali bizihije Yubile y’imyaka 50 bamaze bakora ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye, kwita ku bababaye no guteza imbere ubutabera, amahoro n’ubwiyunge.
Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru, tariki 30 Kanama 2026 bibanzirizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, cyitabiriwe n’abakirisitu ndetse n’abafatanyabikorwa ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Muri iki gikorwa hanatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye bagizweho ingaruka nziza n’ibikorwa bya Caritas Kigali, bagaragaza uko ubufasha bahawe bwagize uruhare mu guhindura imibereho yabo.
Muri abo batanze ubuhamya harimo abigeze kurererwa mu Kigo cy’Abadacogora Intwari, cyitaga ku bana babaga mu buzima bwo ku muhanda, bakagaragaza uko ubufasha bahawe bwabafashije guhindura ubuzima no kugira icyizere cy’ahazaza.
Cardinal Kambanda: Kuba uwa Caritas bisaba kugira umutima w’urukundo
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yavuze ko ibikorwa bya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ari ishusho y’urukundo umuntu akwiye kugira kuri mugenzi we, cyane cyane mu gihe ari mu bibazo cyangwa akeneye ubufasha.
Yavuze ko kuba umuntu wa Caritas bidakwiye kugarukira ku kuba atanga inkunga y’amafaranga cyangwa ibikoresho, ahubwo ko bisaba kugira umutima wita ku bandi kandi ubifuriza icyiza.
Ati: “Nta muntu ukennye ku buryo yabura icyo afashisha mugenzi we ukennye.”
Cardinal Kambanda yashimangiye ko buri muntu ashobora kugira icyo atanga, yaba ubutunzi, igihe, ubumenyi cyangwa ubundi bufasha, kugira ngo ubuzima bwa mugenzi we burusheho kuba bwiza.
Yavuze kandi ko ibikorwa bya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bigaragaza ko gukunda Imana bijyana no gukunda no kwita ku bandi.
Ati: “Gukunda Imana bisaba kurenga kwikunda. Ni kimwe no gukunda abandi bisaba kurenga kwikunda wowe ubwawe.”
Kwizihiza Yubile byuhurirana n’Umunsi wo Gusabira no Kwita ku Iremwa ry’Imana, wizihizwa tariki ya 1 Nzeri buri mwaka muri Kiliziya Gatolika.
Cardinal Kambanda yagaragaje ko uyu munsi ari umwanya wo kwibutsa abakirisitu inshingano bafite zo kubungabunga iremwa ry’Imana no kurinda ibidukikije.
Ati: “Dukwiye kubungabunga ibiremwa twirinda kwangiza ibidukikije, tubibungabunga ndetse n’ibindi biremwa byose.”
Yubile y’imyaka 50 yabaye umwanya wo kuzirikana urugendo rwa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu bikorwa byo kwita ku mbaga y’Imana, gufasha abatishoboye no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Ubuhamya bwatanzwe muri uyu muhango bwagaragaje ko ibikorwa by’urukundo bitanga umusaruro ugaragara mu buzima bw’ababigenerwa, cyane cyane iyo ubufasha buherekejwe no kubaba hafi no kubafasha kongera kwiyubaka.
Abitabiriye ibi birori basabwe gukomeza umuco wo gufashanya no kwita ku batishoboye, kugira ngo ibikorwa by’urukundo, ubutabera, amahoro n’ubwiyunge bikomeze kuba umusingi w’imibereho myiza y’abaturage.
Yubile y’imyaka 50 ya Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabaye kandi umwanya wo kureba ku byo izi nzego zimaze kugeraho, ku buhamya bw’abafashijwe ndetse no kongera kwiyemeza gukomeza ubutumwa bwo gukorera abandi no kubaka umuryango urangwa n’urukundo, ubutabera n’amahoro.