Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu n’abandi bose kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, birinda ibikorwa bibyangiza kandi bakarangwa n’urukundo no gufasha abatishoboye.
Ibi Cardinal Kambanda yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) muri Arikidiyosezi ya Kigali, byahuriranye no kuzirikana Umunsi wo w’ibiremwa wizihizwa na Kiliziya Gatolika tariki ya 1 Nzeri buri mwaka.
Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Cardinal Kambanda, nyuma hakurikiraho ibikorwa bitandukanye birimo gutera igiti mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije.
Cardinal Kambanda yavuze ko abantu bakwiye kwita ku bidukikije no kubungabunga ibiremwa byose, kuko kwangiza ibidukikije bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mibereho y’ibisekuru bizaza.
Ati: “Uyu munsi wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wo Gusabira no Kwita ku Irema ry’Imana, ni yo mpamvu umuntu aho ari hose akwiriye kubungabunga ibidukikije kugira ngo ibiremwa byose bigire ubuzima buzira umuze.”
Tariki ya 1 Nzeri buri mwaka, Kiliziya Gatolika yifatanya n’abakirisitu hirya no hino ku isi mu kuzirikana Umunsi w’ibiremwa. Uyu munsi watangijwe mu 2015 na Papa Francis, ugamije guha abakirisitu n’abandi bantu bose umwanya wo gusenga, gutekereza no gufata ingamba zo kurinda no kubungabunga ibidukikije.
Kwita ku iremwa ry’Imana bikubiyemo kurinda amashyamba, amazi, ubutaka, inyamaswa n’ibindi binyabuzima, ndetse no kwirinda ibikorwa bitera iyangirika ry’ibidukikije.
Muri uyu mwaka wa 2026, ubutumwa bw’uyu munsi bunibanda ku ngaruka z’ibikorwa byangiza ibidukikije, by’umwihariko mu gihe cy’amakimbirane n’intambara, bishobora kugira ingaruka zirambye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.
Ibi bikorwa byagaragaje ko ubutumwa bwo gufasha abandi atari inshingano y’inzego cyangwa imiryango runaka gusa, ahubwo ko ari umuco ukwiye kuranga buri muntu, kugira ngo abantu bakomeze kubana mu rukundo, mu bwubahane no mu mahoro.
Mu kwizihiza iyi Yubile, Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro basabwe gukomeza ubutumwa bwo kwita ku batishoboye, gufasha ababaye no guteza imbere amahoro n’ubwiyunge, mu gihe abakirisitu n’abandi banyarwanda basabwa gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo no kubungabunga ibiremwa.