• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Amarira n’agahinda mu gusezera bwa nyuma kuri Padiri Jean Damascène Mugiraneza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, muri Paruwasi Regina Pacis i Remera habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gusabira Padiri Jean Damascène Mugiraneza, witabye Imana ku wa 13 Nzeri 2026.

Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Muri uyu muhango hari kandi Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru ari nawe wahaye isakaramentu ry’ubusaserdoti Padiri Mugiraneza, ndetse na Musenyeri Jérôme Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bamusezeraho bwa nyuma

Mu nyigisho ye, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavuze ko baherekeje Padiri Jean Damascène Mugiraneza kugira ngo bamuture Nyagasani nk’ituro bakundaga.

Yagize ati ‘’Muri uyu mwanya w’akababaro duherekezamo, ducigatiye mu biganza, tuje guhereza uyu musaserdoti Nyagasani Imana yari yaramwitoreye ikamugira umunyamabanga w’ibye byose, turamumuhereza mu kwemera gusumba akababaro dufite kandi turamumuhereza nk’ituro dutuye natwe twakundaga. Koko Nyagasani wadutoye natwe twakwifuza kumuha ibyo ashima.’’

Yakomeje ati ‘’Iyo ntambwe ntabwo yoroshye kuko buri gihe urupfu ruducamo igikuba kandi ruraduhungabanya, ntabwo rumenyerwa, iyo ubuze umuvandimwe, inshuti, umushumba wari ukuragiye, umusaserdoti, buri gihe tubunza imitima tukibaza byinshi ndetse tukabaza n’Imana, byarimba tukayiburanya tuyibaza aho uwacu arengeye, naho ari bwakirwe n’uburyo ari bwakirwe.’’

Abasaserodoti, Ababikira, abakirisitu n’imiryango baje kumuherekeza

Musenyeri Jean Bosco yongeyeho ko uyu musaserodoti wa Nyagasani, Padiri Mugiraneza, mu mateka ye bumvise ko ababyeyi be bamutuye Nyagasani akiri uruhinja, bamushyira mu biganza by’Imana ngo imwirerere, imwitungire kandi imuyobore.

Ati ‘’Tuzi ko yamuyoboye neza ikamuyobora kuri Alitari yayo ikamuha umutima wo kumwiyegurira ubuzima bwe bwose ikamwereka umuzabibu azayikoreramo muri Arikidiyosezi ya Kigali. Muri byose twese turabizi ababanye nawe, yaranzwe cyane n’ishyaka n’umwete mu butumwa, iyo habaga hari gahunda y’ubutumwa nicyo yagiraga icyibanze muri gahunda zindi izo ari zo zose, ntabwo yigeze yiganda ngo aha buravunanye, ngaha ndananiwe.

Bamuherekeje mu kababaro kenshi 

Bimwe mu byamuranze ni gutanga ubutumwa mu bakirisitu, guhura nabo nibyo byari ifunguro rye, kuko atigeze avuga ngo nkeneye uburyo ubu nubu burenze ubuhari. Musenyeri Ntagungira avuga ko muri Paruwasi ya Rushubi yatangiriyemo, bagiye kumusura agitangira batangazwa n’ukuntu bari mu gisa n’ubukene rwose basa n’abarara bakumbagara hasi ariko ishyaka ry’ubutumwa ari ryose kuko mbere ya byose icyo yari ashyize imbere ari ugusohoza Ivanjiri.

Amateka Yamuranze

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yavutse ku wa 13 Mutarama 1975, avukira muri Paruwasi ya Kiruhura, muri Diyosezi ya Butare. Ni umwana wa Augustin Rwabuhungu na Véronique Ntawuyirambirwa.

Yahawe amasakramentu ya mbere muri Paruwasi ya Kiruhura. Yabatijwe tariki ya 20 Kanama 1975, naho Isakaramentu ry’Ugukomezwa arihabwa tariki ya 14 Kanama 1988.

Amashuri yize

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yatangiye amashuri abanza mu 1982-1990, mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rugogwe, mu Karere ka Huye.

Mu 1990-1993, yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri E.A.V. Kaduha. Mu 1993-1996 yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri E.A.V. Rushashi, mu Karere ka Gakenke, mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo.

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yatangiye gutekereza byimbitse ku muhamagaro w’ubusaserdoti, muri 2006 atangira amasomo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Mu 2007, yatangiye icyiciro cya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Mu 2010-2015, yize Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Mu gihe cy’umwaka wo kwimenyereza ubutumwa, yakoreye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Batisita Ruhuha.

Tariki ya 01 Kanama 2015, Padiri Jean Damascène Mugiraneza yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero Cyahafi.

Ubutumwa yakoze

Nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti, Padiri Jean Damascène Mugiraneza yatangiye ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Kuva muri Nzeri 2015 kugeza muri Kanama 2018, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa Nyamata.

Muri Nzeri 2018, yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu Rushubi, kugeza muri Kanama 2025.

Kuva muri Nzeri 2025 kugeza ku itariki ya 13 Nzeri 2026, ubwo yitabaga Imana, Padiri Jean Damascène Mugiraneza yari Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Rafayile Gihogwe.

Yitabye Imana afite imyaka 51, asize urugendo rw’ubuzima rwaranzwe n’amasomo, umurimo w’ubutumwa ndetse n’imyaka 11 yari amaze mu butumwa bwa gisaseridoti.

 

Leave A Comment