• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Seminari nto ya Ndera yizihije imyaka 50 imaze itegura abifuza kuba abapadiri

Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera, iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali, yizihije yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026, byitabirwa n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abahoze bayigamo n’imiryango yabo.

Ibyo birori byatangijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, cyitabirwa kandi n’abandi basenyeri, ababyeyi, abahoze ari abanyeshuri b’iyi seminari n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi.

Abanyeshuri biga mu Iseminari baei babukereye 

Nyuma ya Misa, hakurikiyeho indirimbo iranga iyi seminari, ubuhamya bw’abayigiyemo n’ababyeyi babo, ndetse n’ibikorwa ndangamuco birimo imbyino z’Intore.

Karidinali Kambanda yasabye abatoza n’abatozwa kurangwa n’ubunyangamugayo

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Karidinali Antoine Kambanda yagarutse ku kamaro k’uburere n’ubumenyi bitangirwa muri seminari, ashimangira ko bidakwiye kugarukira ku kwigisha amasomo gusa, ahubwo ko bigomba no kubaka umutimanama, inshingano n’imyitwarire iboneye.

Yibanze ku bunyangamugayo mu buzima rusange, asaba abantu kuzuza inshingano zabo zo kwishyura imisoro, kuko ari yo ifasha Leta kubona amafaranga yo gutanga serivisi z’abaturage.

Seminari Nto ya Ndera yizihije imyaka 50 imaze ishinzwe 

Yavuze ko nubwo umuntu yaba atemera cyangwa atishimira abayobozi ku mpamvu ze bwite, ibyo bidakuraho akamaro k’imisoro mu gutera inkunga serivisi rusange.

Karidinali Kambanda yashimangiye ko nta munyeseminari, umucuruzi cyangwa undi muturage ukwiye kunyereza imisoro cyangwa gupfobya akamaro ka serivisi zitangwa n’inzego za Leta.

Yongeyeho ko uburere bushingiye ku Ivanjili bufasha umuntu gutandukanya icyiza n’ikibi, gukora ibikwiye mu gihe gikwiriye no kwirinda ibishobora kumutesha inshingano ze.

Yibukije ubutwari bwa Musenyeri Havugimana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyi yubile yanabaye umwanya wo kwibuka amateka ya Musenyeri André Havugimana, wahoze ayobora iyi seminari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe abantu benshi bari bahungiye muri iyi seminari bashaka kurokoka ubwicanyi, Musenyeri Havugimana yanze kubashyikiriza Interahamwe zari zije kubasaba, nubwo ibyo byashyiraga ubuzima bwe mu kaga.

Ku wa 9 Mata 1994, ubwo yari avuye ku bitaro bya Ndera, aho yari yagiye gushaka imiti yo kuvura impunzi zari zakomeretse, yongeye guhura n’igitero cyibasiye abantu bari bahungiye muri seminari yayoboraga.

Yakomerekejwe bikomeye n’amasasu, ariko arokoka icyo gitero, nubwo cyamusigiye ubumuga.

Kumwibuka muri ibi birori byahaye umwihariko uyu munsi, byibutsa ubutwari bw’abashyize ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barengere abari mu kaga.

Seminari yatangiriye i Rulindo mbere yo kwimukira i Ndera

Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo yatangiriye i Rulindo, nyuma yimurirwa mu Kigo cy’Iyogezabutumwa cya Mutagatifu Pawulo i Kigali, mbere y’uko ishyirwa mu nyubako zayo z’i Ndera.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Karidinali Antoine Kambanda, wayigishijemo amasomo y’Igifaransa, na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare, wayigiyemo hagati ya 1978 na 1985.

Hari kandi Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Jérôme Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma y’imyaka 50 ishinzwe, Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera irakomeje inshingano zayo zo gutanga uburere n’ubumenyi, kubaka ubuzima bw’umwuka no gufasha abato gutegura ejo hazaza habo, cyane cyane abumva bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

 

Leave A Comment