• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Gusangira n’abakene ni ugusangira na Yezu

Mu rwego rwo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene, abakristu bo muri Paruwasi ya Kabuye basangiye amafunguro n’abakene bagera kuri 300, baraganira, babaha n’inkunga zitandukanye zo gutahana, banataramana na bo mu byishimo n’ubusabane.

Iki gikorwa cyabereye muri Centrale ya Kabuye, aho abakene bakiriwe nk’intumwa za Yezu, ufatwa nk’ugenda asanga abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyari kigamije kurushaho kwegera abakene, kubagaragariza urukundo no kubereka ko batari bonyine, binyuze mu gusangira na bo no kubaha umwanya wo kuganira no kwishimana n’abandi.

Guhimbaza uyu munsi bijyanye n’icyifuzo cya Nyakwigendera Papa Fransisko, washyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene agamije gushishikariza abakristu kudahagararira gusa ku gufasha abakene mu byo bakeneye, ahubwo bakabegera imbonankubone, bakabasura, bakabasangiza ibyabo kandi bakabagaragariza urukundo binyuze mu busabane.

Mu ijambo rye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kabuye, Makuza Alexis, yashimangiye ko iki gikorwa gishoboka kubera ubufatanye n’ubwitange bw’abakristu bose, bagira uruhare mu gufasha no kwita ku batishoboye.

Iki gikorwa cyakorewe muri Centrale ya Kabuye cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 2.170.000 Frw.

Umwe mu bakene bakitabiriye yavuze ko ibikorwa nk’ibi bimufitiye agaciro kihariye, kuko bimuha umwanya wo guhura n’Imana, akabona urukundo rwayo binyuze mu bantu bamwitaho, bakamusangiza ibyo bafite kandi bakamugaragariza ko bamwitayeho.

Caritas Kigali ishimangira ko gusangira n’umukene ari ugusanganira Yezu muri we, igitekerezo kigaragaza ko gufasha abakene bidakwiye kugarukira ku kubaha ibyo bakeneye gusa, ahubwo ko kubegera, kubatega amatwi no gusangira na bo na byo ari uburyo bwo kubagaragariza urukundo rwa gikristu.

 

Leave A Comment