Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagendeyeku itegko ry’Imana rigira riti “Ntuzice umuntu” (Jyim. 20, 13; Mt 5, 21) bibukije Abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza kubaha ubuzima.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi bo mu Rwanda tariki 20 Ukuboza 2024 bavuga ko basaba Abakirisitu kubahiriza ibikubiye muri iryo tangazo.
ltegeko ry Imana rigira riti “Ntuzice umuntu” (Jyim. 20, 13; Mt 5, 21)
Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika No 2261 na yo igira iti “Kwica umuntu bihabanye rwose n’agaciro muntu yaremanywe n’ubutagatifu bw’Imana yamuremye. Itegeko ry Imana ribuza icyo cyaha rireba umuntu wese aho ava akagera, aho yaba ari hose no mu gihe yaba arimo icyo ari cyo cyose”
Twebwe Abepiskopi Gatolika mu Rwanda tugendeye kuri iryo tegeko tuributsa Abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza ibi bikurikira:
1) Gukuramo inda ku bushake ni icyaha gikomeye, ni ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.
2) Ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeranye n’ubuzima ni ukubwitaho no kuburengera kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo. Kubera iyo mpamvu rero ibigo nderabuzima, n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika ntibyemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda.
3) Urugo rw’umugabo n’umugore bashyingiranywe ni yo nzira nyayo Imana yagennye inyuramo urubyaro no kororoka kw’abantu.
4) Ubusambanyi ni icyaha kuko ni ukwica itegeko rya gatandatu mu mategeko cumi y’lmana. Muri iki gihe ubusambanyi buragenda bufata intera ndende bukagera no mu guhohotera abakiri bato n’abanyantegenke. Ni kwamaganirwa kure.
5) Imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya. By’umwihariko, kwemerera no guha abakiri bato imiti ibuza gusama, ni inzira ibashora mu cyaha cy’ubusambanyi.
Turasaba buri wese kubaha amategeko y’Imana, guha agaciro no kurinda ubuzima aho buva bukagera.