Caritas Kigali ivuga ko mu mwaka wa 2023 na 2024 abantu 4.697 bagejejweho serivisi zo gutenganya imbyaro mu buryo bwa kamere.
Ni ibyagarutsweho mu Nteko Rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yabaye tariki 8 Mutarama 2025 hamurikwa ibikorwa byagezweho n’ibyo bagomba gushyiramo imbaraga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira gahunda ya Leta yo Guteganya imbyaro.
Ku bufatanye na Serivisi y’Ubusugire Bw’ingo , hakozwe ubukangurambaga kuri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere muri Paruwasi 27 kuri 42 mu mwaka w’Ikenurabushyo wa 2023-2024.
Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko ubwo bukangurambaga bwageze ku bantu bagera kuri 4.697 kandi ko izakomeza gushyirwa mu bikorwa kugira ngo bashishikarize abakirisitu kubyara abo bashoboye kurera.
Kubera kandi ko buri vuriro ubu rifite abafashamyumvire kuri gahunda yo guteganya imbyaro (PFN) , muri 2023-2024 hari imiryango igera kuri 4.253 ikurikira ubujyanama kuri iyi serivisi.
Hanafashwe imyanzuro yo gushyiraho Komisiyo y’ubusugire bw’ingo muri buri Paruwasi mu rwego rwo gushishikariza Abakirisitu gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere no gukumira amakimbirane mu ngo bikazakorwa muri buri Paruwasi ku bufatanye na serivisi y’ubusugire bw’ingo n’ishami ry’ubuzima muri Caritas.
Abakirisitu bazakangurirwa serivisi yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere no gukemura amakimbirane mu miryango ku bufatanye n’abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Hazatangwa amahugurwa ku bakiri bato bagiye mu butumwa vuba hagamijwe kubongerera ubumenyi bujyanye n’ubutumwa bwa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP).
Ibi bikorwa byose bikazakorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku bufatanye na serivisi y’ubusugire bw’ingo ndetse n’ishami ry’ubuzima.