Papa Leo XIV ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri 2026 arasoza uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Bufaransa, yasabye Uburayi n’Umuryango w’Abibumbye kudateshuka ku gushaka amahoro, ahubwo ugashyira imbere ibiganiro na dipolomasi mu gukemura amakimbirane.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi, sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, Papa Leo XIV yavuze ko abantu badakwiye gufata intambara nk’inzira ya mbere yo gukemura amakimbirane, ahubwo ko bakwiye gukomeza guteza imbere ibiganiro na dipolomasi, kugira ngo hubakwe imiryango itekanye kandi iha agaciro n’uburenganzira bwa muntu n’ibihugu.
Yasabye kandi Ubufaransa gukomeza kugira uruhare mu kubaka amahoro no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, by’umwihariko mu Burayi.

Yatuye igitambo cya Misa
Papa Leo XIV yari yatangiye uru rugendo i Paris, aho yahuye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse n’abayobozi, abahagarariye sosiyete sivile n’abadipolomate. Mu biganiro byabo, hibanzwe ku bibazo mpuzamahanga birimo intambara yo muri Ukraine, amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’imikoranire n’Afurika.
Muri uru rugendo, Papa Leo XIV yanageze ku cyicaro cya UNESCO i Paris, aho yagarutse ku ruhare rw’uburezi n’umuco mu kubaka amahoro no guteza imbere umuryango w’abantu. Yavuze ko amahoro adakwiye kubakwa n’amasezerano gusa, ahubwo ko hakenewe n’imyumvire ishingiye ku bwubahane n’umuco n’ibiganiro.

Papa yasenge i Lourde
Nyuma ya Paris, Papa Leo XIV yerekeje i Lourdes, aho yahuye n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Bufaransa, abakirisitu ndetse n’abantu bafite intege nke n’abarwayi. Yanasabye abakirisitu gusenga basaba ko intambara zirangira kandi amahoro agatsinda amakimbirane ari mu bice bitandukanye by’isi.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Papa Leo XIV yageze i Metz, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa, aho yitabiriye ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Amateka y’Uburayi ashingiye ku mahoro n’ubumwe.”
Metz ni umujyi ufite amateka akomeye mu bijyanye n’ubumwe bw’u Burayi, kuko ari ho Robert Schuman yakomokaga. Schuman ni umwe mu banyapolitiki bagize uruhare rukomeye mu gutangiza umushinga w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rwabaye impurirane y’ibikorwa bya Kiliziya, birimo kugirana ibiganiro n’abayobozi, guhura n’urubyiruko, abarwayi n’abafite intege nke, ndetse n’ibiganiro ku bibazo bihangayikishije isi muri iki gihe.
Muri rusange, ubutumwa bw’amahoro bwabaye Imwe mu nsanganyamatsiko z’ingenzi muri uru ruzinduko, aho Papa yasabye ko intambara zidafatwa nk’inzira yonyine cyangwa nk’ikintu kidashobora kwirindwa, ahubwo ko ibihugu byakomeza gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro, Dipolomasi n’ubufatanye.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Bufaransa, Papa Leo XIV yibanze ku mahoro, ubwiyunge n’ubumwe bw’Uburayi. Mu nama yagiranye n’abahagarariye amadini i Metz, yashimangiye uruhare rw’ibiganiro hagati y’amadini mu kubaka amahoro no kurengera agaciro ka muntu, anababwira ko izina ry’Imana ridakwiye gukoreshwa mu gushyigikira urugomo.
Yasabye kandi Uburayi kudashakira igisubizo cy’amakimbirane mu kongera intwaro gusa, ahubwo bugashyira imbere ibiganiro, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ubufatanye hagati y’ibihugu. Nyuma y’ibyo bikorwa, Papa Leo XIV aaatura igitambo cya Misa muri Cathédrale Saint-Étienne de Metz saa kumi z’amanywa. Biteganyijwe ko Papa Leo XIV ahaguruka mu Bufaransa asubira i Roma saa moya z’umugoroba, ku isaha yo mu Bufaransa.