Papa Leo XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yasanzwemo kanseri yo mu bihaha nyuma yo kubagwa ikibyimba cyari kiri mu gihaha cye cy’iburyo, nk’uko byatangajwe na Vatikani tariki ya 13 Ukwakira 2026.
Ibyo byatangajwe nyuma y’uko abaganga basuzumye ikibyimba bari bamaze gukuramo, bagasanga ari ubwoko bwa kanseri buzwi nka lung adenocarcinoma, nk’uko Vatikani yabitangaje.
Papa Leo XIV yabagiwe mu bitaro bya Agostino Gemelli University Hospital, biherereye i Roma mu Butaliyani. Ibyo bitaro bizwiho kuvurirwamo abapapa, barimo na Papa Francis wamubanjirije.
Nk’uko amakuru yatangajwe na Vatikani abivuga, abaganga bavanyeho igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo cya Papa, mu rwego rwo gukuraho ikibyimba n’uturemangingo twari tugikikije. Icyo gikorwa cyakozwe hakoreshejwe uburyo bwifashisha kamera ntoya, bufasha abaganga kureba imbere mu mubiri mu gihe cyo kubaga.
Kubagwa kwamaze hafi iminota 90, mu gihe Papa yamaze amasaha agera kuri atatu mu cyumba yabagiwemo. Vatikani ivuga ko impamvu yamaze ayo masaha yose, harimo igihe cyo kumutegura no kumwitaho nyuma y’igikorwa. Vatikani yatangaje ko kubagwa byagenze neza, nta ngorane zabayeho, kandi ko Papa yakangutse neza nyuma yo kubagwa, asubizwa mu cyumba cye ku igorofa rya 10 ry’ibyo bitaro.
Ikibyimba cyari mu gihaha cya Papa cyari cyaravumbuwe mu isuzuma ry’ubuzima yari aherutse gukorerwa. Mbere yo kubagwa, Papa yari yatangaje ko icyo kibyimba cyari cyagaragaye hakiri kare kandi ko cyari giherereye ahantu hamwe mu gihaha.
Ibyo byatumye abaganga bamusaba kubagwa kugira ngo bakureho icyo kibyimba. Nubwo isuzuma ryemeje ko ari kanseri, Vatikani ntiyari yatangaza niba yari imaze gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri cyangwa niba Papa azakenera ubundi buvuzi nyuma yo kubagwa.
Ku mu rwayi basanzemo Kanseri ni iby’ingenzi mu kumenya icyiciro kanseri igezeho n’uburyo bwo gukomeza kuyivura.
Papa Leo XIV afite imyaka 71. Yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2025, aba Papa wa 267 akaba na Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kubagwa, ibikorwa rusange Papa yari afite kuri gahunda byahagaritswe kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka no gukurikiranwa n’abaganga. Vatikani yari yatangaje ko ashobora kumara hafi icyumweru mu bitaro kugira ngo akire neza.
Amakuru y’ubuzima bwa Papa Leo XIV akomeje gukurikiranwa n’abakirisitu Gatolika n’abandi bantu hirya no hino ku Isi, mu gihe bategereje andi makuru ajyanye n’uko akira nyuma yo kubagwa.
Inshuti Abakirisitu Gatolika bakomeje kumusabira
Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (LONI), António Guterres, yifuriza Papa Leo XIV gukira vuba nyuma y’uko ku wa Kabiri yabazwe ikibyimba cyari ku bihaha bye.
Ati“Nifurije Nyirubutungane Papa Leo XIV gukira vuba nyuma y’indwara aherutse gusuzumwa. Amasengesho n’ibitekerezo byanjye biri kumwe na Papa n’umuryango wa Kiliziya Gatolika ku Isi hose.”
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nayo yasabye Abasaserodoti, abiyeguriyimana n’abakristu bose bo mu Rwanda kwifatanya n’abakristu ku isi yose mu gusabira nyirubutungane Papa Lewo XIV urwariye i Roma.
Kiliziya Gatolika yamutuye isengesho rigira riti “Nyagasani amube hafi kandi amukomereze ubuzima. Abe hafi kandi y’abaganga bashobore kumwitaho uko bikwiye bamurikiwe na Roho mutagatifu”.