• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Guherekeza imfungwa n’abagororwa bitegura kurekurwa ni imwe mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Bimwe mu bikorwa bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali harimo guherekeza imfungwa n’abagororwa babategura kuzabana neza nabo basanze mu miryango yabo.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ishyano rikomeye ku muryango nyarwanda. Nyuma y’aya mateka mabi, igihugu cyahisemo inzira y’ubwiyunge, ubudaheranwa n’ubworoherane. Muri urwo rugendo, guha inyigisho imfungwa n’abagororwa barangije ibihano ku byaha bya Jenoside byagaragaye nk’intambwe ikomeye ifasha mu gusana umuryango nyarwanda.

Inyigisho zihabwa abafunguwe zibafasha gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside, bityo bakamenya uburemere bw’ibyaha bakoze. Ibi bibafasha kwicuza by’ukuri no kwemera uruhare bagize. Iyo umuntu yagiye ahabwa ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge bimufasha kwiyunga nabo yahemukiye ndetse bikamufasha kwemera icyaha no kwicuza.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali asobanura uburyo aba bafungiye ibyaha ba Jenoside ko Komisiyo yasanze nyuma yo gukora ibyaha bikomeye, abafunguwe bakeneye kongera gutozwa ubumuntu. Inyigisho zibibutsa agaciro k’ubuzima, uburemere bwo gukunda igihugu, no kubaha bagenzi babo. Uko bagenda bumva neza ibibi by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ko bagenda banabasha gufatanya n’abandi mu kubaka amahoro arambye ndetse no kwiyunga kubo biciye imiryango.

At ” Hari ubwo abafunguwe bagira amahirwe yo guhura n’abarokotse Jenoside, bakabasaba imbabazi, bakaganira ku byabaye. Ibi biganiro bigira uruhare rukomeye mu kongera icyizere hagati y’impande zombi. Abarokotse benshi bavuga ko iyo babonye uwabiciye abegera akabasaba imbabazi ziturutse ku mutima wabo, bituma nabo barushaho kubona ituze, bakabasha gutera imbere batikoreye umutwaro w’agahinda bikabafasha gikira ibikomere buhoro buhoro”.

Bamwe mu bakoze Jenoside barangije ibihano bavuga ko igihe bazaba bageze mu muryango nyarwanda bigishijwe kubanira neza abo bahemukiye ndetse bagatera intambwe ikomeye yo kubasaba imbabazi.

Ati ” Ubumwe n’ubwiyunge si amagambo gusa. Ni ibikorwa bifatika birimo n’izi nyigisho duhabwa twebwe abakoze ibyaha tukica abantu natwe byadusigiye ipfunwe n’ikimwaro, izi nyigisho zidufasha kumva tubohotse ndetse tugatera intambwe ya mbere yo gusaba imbabazi abo twahemukiye”.

Nk’uko bigaragara mu bikorwa byinshi bya Komisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro izi nyigisho ni inkingi ya mwamba mu kunga Abanyarwanda, kubahuza no kubbafasha kubakira ku nkingi z’ukuri, gutanga imbabazi n’ubworoherane.

Leave A Comment