• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ababyeyi bakanguriwe kujyana abana mu ishuri

Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wabereye mu karere ka  Bugesera muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Batista Ruhuha tariki 26 Kamena 2025 Caritas Kigali yakanguriye ababyeyi kujyana abana bose mu ishuri.

Rwamukwaya Jean De Dieu umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Mbere na Mbere umwana” muri Caritas Kigali avuga ko kwizihiza uyu munsi mukuru wabaye umwanya mwiza wo gukangurira ababyeyi kwita ku burezi n’uburere bw’umwuna.

Ati“Ababyeyi n’abafatanyabikorwa banyuranye turabasaba kongera imbaraga n’uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi ku bana bose, kugira ngo bakureho inzitizi zose zatuma abana batagana ishuri”.

Rwamukwaya yibukije ababyeyi gukuraho inzitizi zose zituma abana batajya mu mashuri ndetse n’izatuma bata ishuri.

Aha ninaho yibikije abagize umuryango ko bagomba kwirinda amakimbirane yo mu ngo kugira ngo bitagira ingaruka ku bana babo bamwe bagakurizamo kuba inzererezi.

Rwamukwaya yibuke abana bitabiriye uyu munsi kwitabira ishuri, kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo bwo kwitabwaho, ndetse no kuzuza inshingano zabo zo kwiga, gutsinda no kubaha ababyeyi.

Abana babanje kumva Misa hamwe n’Ababyeyi babo

Muri ibi birori habereyemo n’igikorwa cyo kuvuza inzogera (RING THE BELL), kimaze kumenyerwa cyane muri CARITAS ya Kigali, kikaba ari igikorwa cy’ubukangurambaga kivuga ku burezi budaheza, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bose kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri, kuko umubare munini wabo utarajyanwa mu mashuri, ndetse bamwe bakaba badashyirwa ahagaragara, bagihishwa mu nzu.

Umwe mu babyeyi witabiriye ibi birori yavuze ko Caritas Kigali yababereye inzira nziza yo kumenya gutanga uburere bwuzuye no kumenya uburyo bita ku bana babo.

Ati“Akenshi usanga abana byitwa ko bananiranye nyamara washishoza ugasanga  biraturuka ku babyeyi batabasha kubarera neza. Nkanjye Caritas Kigali yamfashije kumenya uruhare rwange mu kwita kubo nabyaye”.

Abana bitabiriye Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, basaga 300 barimo abakuwe mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo, abatawe n’ababyeyi barererwa mu miryango yemeye kubishingira, abarererwa mu miryango yabo ariko batitabwagaho neza uko bikwiye kubera amakimbirane yo mu miryango yabo, ubukene, imfubyi, n’ibindi, abafite ubumuga n’abandi bafite ibibazo binyuranye bafashwa na Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Bari mu isengesho rya dawe uri mu ijuru

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka tariki 16 Kamena, ukaba waratangijwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mwaka wa 1991.

Inkomoko y’uyu munsi ituruka ku myigaragambyo y’abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 16 Kamena 1976. Abo bana bigaga mu mashuri yisumbuye bigaragambyaga bamagana icyemezo cy’ubutegetsi bw’ivangura ruhu (Apartheid) cyo gutegeka ko amashuri yigisha mu rurimi rw’Ab’Abanyamahanga rutari ururimi kavukire rwabo.

Abigaragambya bari abana benshi, ariko ingabo za Leta zatangiye kubarasa, hapfa abana benshi icyo gihe, abandi barakomereka ndetse baranafungwa.

Padiri atura igitambo cya Misa 

Kubera ubwo bwicanyi, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yemeje ko buri mwaka tariki ya 16 Kamena hizihizwa uyu munsi, mu rwego rwo guha icyubahiro abo bana, no gushyira imbere uburenganzira bw’umwana w’Umunyafurika, by’umwihariko ku bijyanye n’uburezi, uburenganzira n’imibereho myiza.

‎Muri uyu mwaka wa 2025, mu Rwanda uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “NDERA NEZA NKURE MENYE”.‎

Leave A Comment