Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali igira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho igenda ifatanya n’uturere dutandukanye mu guteza imbere abaturage ndetse igakora n’ibikorwa bifasha abaturage kwikura mu bukene.
Mu karere ka Rulindo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yamuritse ibyo ifatanyamo n’aka karere ka Rulindo birimo gahunda yo guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ku nkunga ya Minubumwe, no kongerera ubushobozi abagore kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Si ibyo gusa kuko na Caritas yita ikanakurikirana imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ku bufatanye n’akarere bakanafasha abana bafite ubumuga biciye mu burezi, ubuvuzi no guteza imbere imiryango yabo biciye mu bworozi, mu buhinzi no gukora udushinga duciriritse tubyara inyungu.
Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro Immacule Ngiruwonsanga niwe wari witabiriye kumurika ibyo bafatanyamo n’akarere ka Rulindo, avuga ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwa kiliziya mu kukubaka igihugu.
Ati “ Twamuritse ibyo dukorana n’aka karere nk’abafatanyabikorwa ndetse tunasobanurira abadusuraga bagashima uruhare rwacu mu guteza imbere igihugu dufatanyije n’izindi nzego”.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yahawe ishimwe nk’umufatanyabikorwa mwiza
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iri murikabikorwa ryateguwe kugira ngo bereke abaturage ibyo ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babakorera, naho abakeneye serivisi nabo bakazibonera hafi ngo kuko biri muri gahunda yo gufasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza yabo.
Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo
Madamu Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yagize ati: “Wari umwanya w’ibitekerezo w’ibikwiye kongerwa muri serivisi dutanga no kugaragariza abaturage dukorera, serivisi tubaha izo arizo ndetse no kurushaho kuzibegereza, ibigo birimo iby’ubucuruzi byagaragaje ibyo bikora, abatuye aka Karere babonye umwanya wo kwishimira no kubona serivisi zitandukanye; ikindi abafatanyabikorwa babonye umwanya wo kugaragaza ibyo bakora.”