Caritas Kigali irashimira abatanze inkunga y’ukwezi kw’impuhwe n’Urukundo yo gufasha abakene.
N’igikorwa cyakozwe n’abantu batandukanye mu kwitanga mu nkunga zitandukanye zirimo inkweto, ibiribwa, imyambaro, n’ibindi.
Muri iki gikorwa inkunga yose yatanzwe n’abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza inganana 89.972.095frw yose akazakora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku batishoboye, kuvuza no kwishyurira abakene.
Ni ukwezi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko twagaragariza abababaye umutima w‘urukundo, tubafashisha ibyo dufite twitaye ku byo bakeneye.
Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira CARITASI NYARWANDA ISHINGIYE KU BUSHOBOZI BW’ABAKIRISITU bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko kuko burya ak’imuhana kaza imvura ihise. Nyamara kandi, ibibonetse muri uku kwezi,ntibifasha gusa abanyarwanda, ahubwo bigera no ku bandi bagwiririwe n’ibiza bitandukanye kuko burya urukundo ntirugira umupaka.