• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas ya Kigali imaze gutera ingemwe 23.000 z’ubwoko bw’igiti cya ‘Gliricidia Sepium’

Ubwoko bw’igiti cya ‘Gliricidia’ ni igiti kivangwa n’imyaka yo mu murima kikanagaburirwa amatungo.Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije Caritas ya Kigali yateye iki giti mu kagari ka Kintambwe, umurenge wa Rweru, akarere ka Bugesera, intara y’Iburasirazuba.

Umuhuzabikorwa w’ishami ry’amajyambere muri caritas ya Kigali Byamungu Felix avuga ko ubu Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku  Majyambere (UNDP) iri gushyira mu bikorwa umushinga wo gutera igiti kivangwa n’imyaka cya ‘Gliricidia’ no kuvugurura uburyo bwo kuhira imyaka mu kigo cya Nyiragiseke hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu murenge wa Rweru.

Ati “Ishyirwa mu bikorwa ryawo ryatangiye mu Ugushyingo 2025 ukaba umaze gutera ingemwe ibihumbi makumyabiri na bitatu (23.000) z’igiti ndumburabutaka kikanagaburirwa amatungo cya ‘Gliricidia Sepium’ ku ngemwe ibihumbi mirongwine na bitanu (45.000) ziteganijwe”.

Iki nicyo giti cya ‘Gliricidia Sepium’

Ubwoko bw’igiti cya ‘Gliricidia’ ni igiti kivangwa n’imyaka yo mu murima kikanagaburirwa amatungo.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije Caritas ya Kigali yateye iki giti mu kagari ka Kintambwe, umurenge wa Rweru, akarere ka Bugesera, intara y’Iburasirazuba.

Umuhuzabikorwa w’ishami ry’amajyambere muri caritas ya Kigali Byamungu Felix avuga ko ubu Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku  Majyambere (UNDP) iri gushyira mu bikorwa umushinga wo gutera igiti kivangwa n’imyaka cya ‘Gliricidia’ no kuvugurura uburyo bwo kuhira imyaka mu kigo cya Nyiragiseke hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu murenge wa Rweru.

Ati “Ishyirwa mu bikorwa ryawo ryatangiye mu Ugushyingo 2025 ukaba umaze gutera ingemwe ibihumbi makumyabiri na bitatu (23.000) z’igiti ndumburabutaka kikanagaburirwa amatungo cya ‘Gliricidia Sepium’ ku ngemwe ibihumbi mirongwine na bitanu (45.000) ziteganijwe”.

Byamungu avuga ko abaturage bagira uruhare mu bikorwa byo kubitera cyane cyane ku mihanda, ku nzira no mu mbibi z’imirima.

Nk’uko Byamungu akomeza abisobanura avuga ko uyu mushinga watangiye gusana n’ibikorwaremezo byo kuvomerera imyaka biherereye mu mirima ya Caritas Kigali ihingwamo n’abaturage mu murenge wa Rweru.

Ati “Ubusanzwe amazi avomerera imyaka muri iyo mirima aturuka mu kiyaga cya Rweru hakoreshejwe ipompe y’amashanyarazi akagera mu kizenga cy’amazi (Valley Dam) akabona gukwirakwizwa mu mirima. Kubera imyuzure iba mu kiyaga, iriba amazi afatirwamo ryagiye ryangirika kenshi kubera rero uwo mushinga, iriba rimaze gusanwa abu akaba agera ku bidamu ‘valley Dam’.

Byamungu avuga ko uyu mushinga uzabafasha gushyiraho ipompe ikoresha imirasire y’izuba kugira ngo ikwirakwize amazi mu mirima hifashijijwe za robine.

Uyu mushinga uteganyirijwe ingengo y’imari ya 59,227,999Frw harimo inkunga ya UNDP ya 28,819,999Frw na 22,897,200Frw y’uruhare rw’Abaturage na Caritas Kigali. Ibikorwa byawo bizasozwa mu mpera za Kamena 2026.

Leave A Comment