Arikidiyosezi ya Kigali yashyizeho Ikigo cy’Ubwiyunge bwuzuye n’Ubushakashatsi, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’isanamitima no gufasha mu gukira ibikomere by’amateka, mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje urugendo rwo guteza imbere amahoro n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.
Iki kigo ni kimwe mu bikorwa byagaragajwe na Cardinal Antoine Kambanda mu butumwa yatanze mu gihe Arikidiyosezi ya Kigali yizihizaga Yubile y’imyaka 50 ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Cardinal Kambanda yavuze ko gushyiraho iki kigo ari uburyo bwo gukomeza ubutumwa bw’isanamitima, by’umwihariko mu gufasha abantu gukira ibikomere by’amateka no kubaka umuryango urangwa n’ubwumvikane n’amahoro.
Yavuze ko Yubile y’imyaka 50 itagomba kuba umwanya wo kureba gusa ibyo Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro byagezeho, ahubwo ko ikwiye no kuba umwanya wo kongera kwiyemeza gukomeza gukorera abantu, kubaka amahoro no guharanira ubutabera.
Cardinal Kambanda yavuze ko ibyo byose bigomba gukorwa hagamijwe kurengera icyubahiro cya muntu, kuko ari wo shingiro ry’ubutumwa Kiliziya ikomeza kugeza mu bantu.
Isanamitima nk’urugendo rukomeza
Kuri Cardinal Kambanda, gukira ibikomere by’amateka no kubaka ubwiyunge si igikorwa kirangira mu gihe runaka, ahubwo ni urugendo rusaba gukomeza gutega amatwi abantu, kubaganiriza no kubafasha kongera kubana.
Ati “Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Ubwiyunge bwuzuye n’Ubushakashatsi kizagira uruhare mu gukomeza ibikorwa by’isanamitima, hagamijwe gufasha abantu n’imiryango gukira ibikomere no kubaka umubano ushingiye ku mahoro”
Icyerekezo cy’iki kigo kandi kije mu gihe Kiliziya ishimangira ko ubutumwa bwo kubaka amahoro bugomba kugera mu buzima bwa buri munsi bw’umuryango.
Cardinal Kambanda: Amahoro atangirira mu muryango
Cardinal Kambanda yasabye ko ubutumwa bw’Ubutabera n’Amahoro bukomereza mu miryango, kuko ari ho ubuzima bw’umuryango nyarwanda butangirira.
Yagize ati: “Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro idufashe kubana mu mahoro mu muryango. Imiryango yacu ibe ahantu h’urukundo, ubutabera n’amahoro.”
Yavuze ko umuryango ukwiye kuba ahantu abantu bigira kubana, kubahana, kuganira no gukemura ibibazo mu mahoro.
Ni ubutumwa buhuye n’intego y’Ikigo cy’Ubwiyunge bwuzuye n’Ubushakashatsi, kuko ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge bigamije gufasha abantu kongera kubaka umubano no kubana neza.
Urukundo rutagira uwo rusiga inyuma
Antoine Cardinal Kambanda kandi yibukije ko urukundo rutagomba gusiga uwo ari we wese inyuma.
Yavuze ko amahoro adashobora kubaho hatari ubutabera, ndetse ko iterambere nyaryo ari iry’umuntu wese, hatitawe ku mibereho cyangwa ku miterere ye.
Ni muri urwo rwego yashimangiye ko ibikorwa bya Kiliziya bigomba gukomeza gushyira umuntu ku isonga, haba mu kumufasha mu bibazo by’imibereho, mu kumugarurira icyizere cyangwa mu kumufasha kongera kubana neza n’abandi.
Yubile ibe intangiriro y’urugendo rushya
Cardinal Kambanda yavuze ko kwizihiza Yubile y’imyaka 50 bigomba kuba intangiriro y’indi ntambwe, aho Kiliziya ikomeza ubutumwa bwo gukorera abakene n’abatishoboye, kubaka amahoro no guharanira ubutabera.
Yavuze ko intego ari ugukomeza kurengera icyubahiro cya muntu no kubaka imiryango irangwa n’urukundo, ubutabera n’amahoro.
Yibukije kandi abakirisitu ko ubutumwa bwa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro butagomba kuba ubw’inzego za Kiliziya gusa, ahubwo ko bugomba gutangirira mu ngo no mu miryango.
Ati: “Caritas idufasha gukunda no gusangira n’abakene, bihereye mu muryango. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro idufasha kubana mu mahoro mu muryango.”
Cardinal Kambanda yasabye ko imiryango iba ahantu h’urukundo, ubutabera n’amahoro, ashingira ku nyigisho ya Yezu Kristu ivuga ko icyagiriwe umwe mu bavandimwe baciye bugufi kiba ari na we cyagiriwe.
Yasoje ashimangira ko urukundo, ubutabera n’amahoro ari inkingi z’ingenzi mu kubaka umuryango utekanye kandi urangwa n’ubwubahane.