Mu ruzinduko rw’akazi itsinda ry’abayobozi bayobowe na Minisitiri w’intara ya Rhineland-Palatinate mu gihugu cy’Ubudage bagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024 bashimye uburyo Kiliziya ikoresha inkunga ihabwa mu bikorwa by’ubuzima.
Uru ruzinduko rwabo rwabereye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bakirwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisicopi wa Kigali bagirana ibiganiro ku mikorere y’ibigo bitandukanye Ubudage buteramo inkunga.
Uruzinduko rwabo rwari rugamije gusura bimwe mu bikorwa batera inkunga, biherereye mu bitaro bya Ruli ,ishuri rikuru ry’ ubuzima rya Ruli na bimwe mu bikorwa by’ Ababikira bifasha abatishoboye.
Bahanye impano yo kwishimira ibyo bamaze kugeraho
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda mu ijambo ry’ ikaze yabashimiye inkunga batanga bagamije gusigasira ubuzima bwuzuye bwa muntu anabashimira uruzinduko rwabo kandi abasabira umugisha.
Ati“Turabashimira ibikorwa by’indashyikirwa muteramo inkunga hagamijwe kwita no gusigasira ubuzima bw’abantu”.
Minisitiri MALU Dreyer nawe yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda uko yabakiriye kandi akomeza kumwizeza ubufatanye n’ inkunga zizashoboka kugira ngo intego n’ ibikorwa by’ ibigo byasuwe bikomeze gukora neza.
Bafashe ifito rusange
Madamu Vestine Mukandayisenga umuyobozi w’akarere ka Gakenke wari uhagarariye inzego bwite za leta nawe yashimiye ubutafanye bwa kiliziya na Leta mu kurengera ubuzima anashimira uko inkunga bahabwa zikoreshwa, anaboneraho guha ikaze abashyitsi mu Karere ka Gakenke.
Ababikira bakora ibikorwa byo gufasha abakene berekanye ibyo bakora
Kiliziya Gatorika isanzwe ifatanya na Leta muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage zirimo uburezi, ubuzima, ubukungu nibindi bikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye.