Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 30 Kanama 2026, ku bitaro bya Gisenyi, aho yari amaze igihe arwariye.
Kimwe mu bintu bikomeye Musenyeri Nsengumuremyi azibukirwaho ni ugushyigikira urubyiruko, cyane cyane mu burezi.
Jean Claude Niyomugabo, ukomoka mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu batangaje ubuhamya ku ruhare Musenyeri Nsengumuremyi yagize mu buzima bwe.
Niyomugabo avuga ko akiri umwana yari afite inyota yo kwiga, ariko umuryango we ukaba utari ufite ubushobozi bwo kumwishyurira amashuri. Nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta, we na nyina bashatse ubufasha kugira ngo abone uko akomeza amashuri.
Avuga ko Musenyeri Nsengumuremyi yamufashije gukomeza amashuri, amuba hafi ndetse anamugira inama mu rugendo rwe rw’uburezi.
Ikindi Musenyeri Nsengumuremyi azibukirwaho ni uruhare yagize mu bikorwa bitandukanye bya Diyosezi ya Nyundo no mu gufasha abakristu gusobanukirwa ubutumwa bwa Kiliziya.
Mu bikorwa yakoze harimo n’ibyibandaga ku rubyiruko. Mu 2022, yayoboye Misa mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Urubyiruko Gatolika muri Paruwasi ya Mubuga, aho ubutumwa bwe bwibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu buzima bwa Kiliziya no mu muryango.
No mu 2026, yari agikomeza kugaragara mu bikorwa by’uburezi. Ku wa 29 Gicurasi 2026, yari ahagarariye Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya GS Muhororo, aho hanatashywe ibyumba by’amashuri byavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngororero na Diyosezi ya Nyundo.
Kuri bagenzi be bamwibuka nk’umugwaneza, ndetse nkumwe mu baharaniraga kubona abandi babayeho neza ndetse agahorana ishyaka ryo gufasha abababaye.
Ibi bigaragaza ko ubutumwa bwe butagarukiraga ku kuyobora imihango ya Kiliziya gusa, ahubwo yanagize uruhare mu bikorwa bifasha abantu, cyane cyane mu burezi no mu kubaka urubyiruko.
Padiri Musonera Théogène, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umunyamabanga wihariye w’Umwepiskopi, avuga ko Musenyeri Jean Marie Vianney yari umusaza ugira indwara zisanzwe akivuza akongera agakira, ariko indwara yari izwi cyane yagiraga ni umuvuduko w’amaraso ‘hypertension’ ibyatumaga ajya kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ku buryo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali kugira ngo arebe uko bimeze.
Ati “Ku Cyumweru rero nyuma ya saa sita, yagize crisis, duhamagara umuganga usanzwe umwitaho. Ahageze amufata ibipimo bishoboka kandi byihutirwa, atungurwa no gusanga afite hypotension [umuvuduko mucye w’amaraso]. Nyuma yo gusanga bimeze bityo, twihutiye kumujyana mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi. Abaganga bakoze ibishoboka byose kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bwe, ariko birangira byanze.”
Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yavutse tariki ya 8 Nyakanga 1950, avukira muri Paruwasi ya Shangi, muri Santarali ya Giheke, kuri ubu na yo yamaze kuba Paruwasi ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu
Amashuri abanza yayize i Giheke, mu gihe ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto Saint Pie X ya Nyundo. Nyuma yaho yakomereje mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu ku Nyundo, aho yize Filozofiya.
Yakomereje amasomo ye i Bujumbura mu gihe cy’imyaka ibiri, aza no kwiga mu Nyakibanda mu gihe cy’imyaka itatu.
Yahawe ubupadiri tariki ya 25 Nyakanga 1977, abuhererwa ku Nyundo na Musenyeri Wenseslas Karibushi wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo icyo gihe.
Ubutumwa bwe mu Kiliziya
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yakoze ubutumwa butandukanye muri Diyosezi ya Nyundo.
Kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Busasamana, ashinzwe by’umwihariko urubyiruko.
Kuva mu 1981 kugeza mu 1984, yari ashinzwe umutungo wa Diyosezi ya Nyundo. Mu myaka ya 1984-1987, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kivumu.
Kuva mu 1987 kugeza mu 1991, yasubiye muri Paruwasi ya Busasamana, aho yabaye Padiri wungirije. Mu 1991-1994, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busasamana, ari na Padiri ushinzwe Caritas muri Diyosezi ya Nyundo.
Mu 1994-1997, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisenyi na Nyundo, bitewe n’uko hari ikibazo cy’ibura ry’abapadiri muri izo paruwasi.
Nyuma yaho, haje Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere, maze amaze kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, atorera Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi kuba Padiri ushinzwe Uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo ndetse n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Papa muri iyi Diyosezi, ubutumwa yamazemo imyaka 22.
Mu mwaka wa 2001, yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Yakomeje kuri ubu butumwa kugeza ubwo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yagirwaga Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu 2016, na we akomeza kumugirira icyizere.
Ku wa 11 Gicurasi 2011 ni bwo yahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyeri na Papa, bitewe n’ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa yari yarakoze.